Izi nka zikaba zifite agaciro ka miliyoni 9Frw zahawe ababyeyi b’abana 19 batoranyijwe kuko batishoboye muri 252 bafashwa n’umushinga wa Compassion mu murenge wa Cyanzarwe.
Uwineza Frank, uhagarariye ababyeyi bahawe inka, yashimye inka bahawe kuko abana bagiye kunywa amata, yizeza ko bazazifata neza bakoroza abandi.
Ati “Turashimira kubona abana bacu barabonetse muri 252 akaba aribo bagize amahirwe yo guhabwa inka, tugiye kunywa amata. Tuzazifata neza tuzigaburire ibisabwa byose ngo zitange umusaruro tuzabikoza kandi tuzoroza abandi’’.
Nyirandishuti Xaverina, wahawe inka y’umwana we, yijeje kuyifata neza no kuzoroza umuturage utishoboye.
Ati ’’Ndishimye cyane ubu abana banjye bagiye kuzajya banywa amata nk’uko babidusabye. Ntabwo nzayigurisha ahubwo nibyara nzaha umuturage utishoboye kuko nanjye nzaba nzi aho bankuye’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yasabye ababyeyi bahawe inka kutazazigurisha no kuzitangaho ingwate.
Ati ’’Rubavu ni heza hari ubutaka bubereye ubuhinzi n’ubworozi, zizabafashe kubona ifumbire muzazifate neza. Nizere ko hatazaboneka abazazigurisha, ntihazagire n’ufata ideni ngo ayitangeho ingwate, muzazicungire umutekano. Izi nka nizibyara muzaziheho abandi mwishimire gutanga kuko kwitura uwaguhaye, ni uguha mugenzi wawe’’.
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Karere ka Rubavu, Butera Pierre Celestin, yasabye abahawe inka kuzifashisha biteza imbere.
Ati ’’Abahawe inka ndabasaba ko zakomeza kubageza ku iterambere, izi nka zizabe umusemburo w’iterambere. Nkuko hari abahera hasi none mwebwe ubu muhereye hejuru kuko munahawe imiti yo kuzivura ariko uruhare runini ni urwanyu’’.
Akarere ka Rubavu gatangaza ko muri uyu mwaka ingo 600 zizahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zikazatangwa n’akarere n’abafatanyabikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!