Nyirasafari yasuye Akarere ka Rubavu by’umwihariko ibitaro bya Gisenyi muri Isange One Stop Center agaragarizwa ko mu mwaka wa 2016 hagaragaye ibibazo bigera ku 100 by’abakobwa bahohotewe, ndetse hanagaragazwa ko abahohoterwa ari benshi ariko bikarangirira mu miryango mu bwiyunge.
Minisitiri yasabye ababyeyi kutavutsa uburenganzira bw’umwana bitwaza ko biyunze mu muryango, abasaba kujya bahita bajya mu butabera, ati “Mu karere ka Rubavu ababyeyi barakabije,bakomeje guhishira abana babo b’abakobwa bafatwa ku ngufu n’abahohoterwa biriya bibazo 100 bigaragara ko ikibazo kigihari noneho kuba ababeyi benshi bigira mu bwumvikane biratubangamiye kandi baba bari kubangamira uburenganzira bw’umukobwa.”
Akomeza gira ati”ikindi kibabaje muri aka karere n’uwahohotewe arabanza akabinyuza mu muryango bakiyunga, byananirana akaba aribwo agana Isange One Stop Center bimaze igihe noneho ugasanga umunyabyaha yahise yigira muri Congo yatorotse bakabura uko bamuhana.’’
Mukamana Marie Claire umwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ahamya ko muri uyu mujyi harimo ikibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bakiri bato kandi n’ababikoze ntibakurikiranwe.
Aragira ati”Mu gace dutuyemo usanga mu mudugudu kugira ngo umukobwa agire imyaka 20 bataramutera inda ari amahirwe kandi noneho ababatera inda ntibakurikiranwa, birangirira aho n’ababyeyi bakaryumaho. Iki kibazo turifuza ko cyahagurukirwa atari ibyo wasanga byarabaye umuco ko abakobwa baterwa inda bakiri iwabo.”
Bizimana Adeodatus ukuriye umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Right To Play’ ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana wifashishije imikino, avuga ko nyuma yo kubona ko iki kibazo giteje inkene, kandi gikomeje kwiyongera batangiye gahunda y’ubukangurambaga mu bana b’abakobwa bifashishije imikino ihuza abakobwa igakurikirwa n’ubutumwa kuva mu Ugushyingo 2016 kandi ko bizakomeza.
Aragira ati “ Birakomeje ujya kubona ukabona umukobwa bamuteye inda afite imyaka 14 agacikiriza amasomo n’uwabikoze agatoroka bikarangira hakwiye gufatwa ingamba zihereye mu biganiro bihoraho.”



















TANGA IGITEKEREZO