00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abana barindwi bafashwe n’indwara itazwi, batatu imaze kubahitana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 May 2020 saa 09:28
Yasuwe :

Abana batatu bo mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu bahitanywe n’indwara itaramenyekana.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2020, nibwo abana barindwi bafashwe n’uburwayi byavugwaga ko baribwa mu nda, muri bo batatu bamaze kwitaba Imana.

Hari amakuru avuga ko aba bana bagaragaye barya amandazi batoraguye mu nzira, bikekwa ko yaba ari mu byabahitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabishe.

Yagize ati "Nibyo abana barindwi bafashwe n’uburwayi butaramenyekanye, ubu batatu bamaze kwitaba imana, naho abandi bane baracyari mu Bitaro bya Gisenyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyabishe."

Impfu nk’izi zikaba ziheruka mu Murenge wa Rugerero mu mwaka wa 2017 ubwo abana babiri bavukana hamwe n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza bitabye Imana bazize imyumbati bariye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages