Ibi byatangajwe ubwo hakorwaga ubukangurambaga bw’ibiganiro mu mashuri hagamijwe kurwanya inda ziterwa abangavu. Bwakorewe mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko mu bangavu barenga 128 batewe inda muri aka karere abasaga 42 babashije gusubizwa mu ishuri ndetse mu bagabo babasambanyije abagera kuri 47 bashyikirizwa inkiko.
Ati “Dufite imibare myinshi y’abana bahohotewe, kandi ni ikibazo dushaka ko gicika burundu kuko na Leta yagihagurukiye. Tumaze kugeza mu nkiko abantu 47 bahohoteye abana ngo babiryozwe, ndetse dufite abangavu basaga 42 bahohotewe nyuma basubizwa mu ishuri ngo babashe kwisanga muri rubanda.”
Kambogo yakomeje avuga ko abana bazakomeza kwigishwa ubuzima bw’imyororokere, abacikirije amashuri bayasubizwemo ndetse abandi bajyanwe kwiga imyuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH), Gatete Jean Marie, yavuze ko batekereje kwegera abanyeshuri kugira ngo nabo bazajye bigisha bagenzi babo.
Ati “Ikibazo cyo gusambanya abangavu kibangamiye igihugu cyose, rero iyo tubashije kuganiriza urubyiruko biba ari umusanzu ukomeye kuko abo bana twaganirije nabo babasha kwigisha bagenzi babo.”
Yakomeje avuga ko ubukangurambaga buzakomeza bwibanda ku rubyiruko kuko arirwo rugerwaho n’ingaruka nyinshi cyane.
Abanyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga bagaragaje ko bagenzi babo batwaye inda ubuzima bwabaye bubi bakava mu ishuri.
Nirembere Fulgence, umunyeshuri wo mu Murenge wa Busasamana yavuze ko abangavu benshi bagwa mu bishuko byo gusambanywa kubera kutanyurwa n’ubuzima iwabo babayemo.
Ati “Abanyeshuri benshi bagiye batwara inda bacikirije amashuri, ariko abo mu miryango imwe n’imwe bo bahitaga bajya ku kindi kigo. Impamvu aba bana basambanywa abenshi bagwa mu bishuko kubera kutanyurwa n’ubuzima babayemo.”
Nirembere yasabye ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hajya hahanwa uwabigizemo uruhare wese.
Uwamahoro Evelyne, wiga mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Matayo yavuze ko ihohoterwa ridashobora gucika hadashyizweho ibihano bikakaye ku bagabo bahohotera abangavu.
Ati “Ihohoterwa twebwe nk’abakobwa duhura naryo kenshi, kandi abagabo baduhohotera bagakwiriye guhanwa bihanukiriye, ariko natwe tukigishwa, ariko ikibabaje ni uko duhohoterwa n’abagabo bubatse.”
Ikibazo cy’umubare w’abana baterwa inda si umwihariko wa Rubavu kuko kiri mu bihangayikishije igihugu. Mu 2021 abana b’abakobwa 1336 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, batewe inda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!