Ibyi byagaragajwe mu nama mpuzabikorwa yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ihuza abayobozi b’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko biterwa n’amakimbirane ari mu miryango n’urubyiruko rukunda umujyi.
Ati “Biterwa nuko imiryango imeze kuko ahenshi harangwamo amakimbirane hejuru y’amakimbirane hiyongeraho ikibazo kijyanye n’imyitwarire yo gukunda kujya mu mujyi ku rubyiruko”.
Akomeza avuga ko indi mpamvu ibitera ari uko abana bafite imyumvire mike n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yongeyeho ko guturana na Congo bitakabaye ari byo bituma imibare yiyongera, avuga ko ubu bashyize imbaraga kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze hagiye kongerwa amasomo y’imyororokere ku bangavu n’abatera inda abangavu bagahanwa.
Ati “Tugiye kurushaho kwigisha ariko habeho no guhana abasambanya abana kuko ikoranabuhanga ryaraje mugihugu harimo gupimwa ADN kugira ngo hamenyekane uwateye inda umwana kandi bamwe batangiye guhanwa”.
“Tugiye kongera uburere kuko nk’umwana w’imyaka 14, 16 iyo yarezwe neza haribyo atakwemera ko umukuru amukoraho agatanga n’amakuru kare’’
Guverineri Munyantwari yasabye amashuri kongera ubumenyi mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Nk’uko byagaragajwe, Rubavu iza ku isonga aho abangavu 630 batewe inda mu mezi 9, Nyabihu ifite 418, Rutsiro 404, Intara yose ikaba ifite 2873 naho muri rusange igihugu akaba ari 15 696.



















TANGA IGITEKEREZO