00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abantu 26 basenyewe n’umuyaga, batatu barakomereka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 3 March 2017 saa 07:16
Yasuwe :

Umuyaga udasanzwe wasenye inzu 26, unakomeretsa abaturage batatu mu Murenge wa Kanzenze, mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 3 Werurwe 2017.

Iki kiza cyibasiye abaturage ahagana saa sita z’amanywa mu kagari ka Nyamirango mu midugudu ya Mareru na Mizingo.

Usibye inzu 26 zo guturamo hanasenyutse ibikoni 11, ubwiherero 14, naho batatu bakomeretse bakaba bahise bajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabari.

Bamwe mu baturage bagwiririwe n’iki kiza baganiriye na IGIHE bavuze ko uyu muyaga wabatunguye kandi ukaba wari ufite umuvuduko udasanzwe ari na byo byatumye ugurukana ibisenge by’inzu zabo. Barasaba kugobokwa bakabasha kongera gusana inzu zabo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu , Murenzi Janvier , yasuye abo baturage mu rwego rwo kubahumuriza no kubizeza ubufasha bw’ibanze buzatangwa n’akarere.

Murenzi yasabye abaturanyi b’abahuye n’ibiza kubacumbikira mu gihe inzu zabo zitarongera gusanwa.

Yakomeje kandi kubakangurira kuzirika neza ibisenge by’inzu zabo bigakomera no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura aho bimaze kugaragara ko imvura nyinshi ihari muri iki gihe igenda yangiza ibikorwaremezo ndetse n’inzu zidakomeye , yizeza ko mu cyumweru gitaha akarere kazabaha .

Akarere ka Rubavu gakomeje kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga usenya inzu by’umwihariko mu mirenge yegeranye n’ibirunga. Mu Cyumweru gishize yasenye inzu 24 mu murenge wa Busasamana.

Ibisenge by'amazu byagurutse bitakara kure
Abasizwe batagira aho bikinga basabye Akarere kubagoboka ngo babone uko basana inzu zabo
Ibisenge byagurutse n'inkuta zimwe zirasenyuka
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Murenzi Janvier yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza hagamijwe kubahumuriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages