Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yabwiye IGIHE ko bafatiwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryakeye.
Yavuze ko uyu mukwabu uzajya ukorwa buri munsi mu rwego rwo guca ubujura mu mujyi wa Gisenyi.
Ati “Ni gahunda twihaye izajya ikorwa buri munsi kugira ngo abaturage bacu bagire umutekano kuko mu nshingano zacu nk’inzego z’ibanze ni ukureba abantu n’ibyabo. Twari tumaranye iminsi amakuru y’aho biriya bisambo biba biri, ni ho twabyukiye kandi k’ubw’amahire dusanga bihari.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari n’abo bafatiye mu mayira bashaka gutangira abantu ngo babambure ibyabo.
Tuyishime yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka ibisambo kugira ngo bikurikiranwe.
Aba bajura muri uyu murenge bakunze kwiba ibikoresho byo mu nzu nk’amateleviziyo, imyenda n’ibindi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko igikurikiyeho ari ugufata abagura ibi bikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!