Abafunzwe ni nyirinzu witwa Niyigena Jean Damascene, Munyagishari Jean Marie Vianey wubatse iyi nzu, Kabalisa Innocent na Harerimana Eugene bivugwa ko bari babizi ntibatange amakuru.
Bafunzwe nyuma y’iminsi itatu hasenywe iyi nzu mu gushakisha umubiri wa nyakwigendera Kalisa Mathias wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umubiri wabonetse kuri uyu wa Kane ndetse n’umugore we yemeza ko ari we bitewe n’imyambaro bahasanze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko babiri bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Nyuma y’uko umubiri ubonetse wahise ujyanwa Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kanzenze.
Baramutse bahamwe n’icyaha Niyigena Jean Damascene na Munyagishari Jean Marie Vianney bahanishwa ingingo ya 8 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ivuga ko umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Harerimana Eugene na Kabalisa Innocent bo bahanishwa Ingingo ya 92 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bigize icyaha cya Jenoside aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!