00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abantu 85 bavuwe ishaza bongera kureba nyuma y’igihe batabona

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 March 2022 saa 01:20
Yasuwe :

Abarwayi bagera kuri 85 bavuwe ishaza mu Bitaro bya Gisenyi bishimiye kongera kubasha kureba nyuma y’igihe bari bamaze batareba.

Aba barwayi bavuwe ku bufatanye n’Umuryango Fred Hollows Foundation muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho inzobere mu buvuzi bw’amaso zisanga abaturage ku Bitaro by’Uturere zigatanga serivisi ku bazikeneye.

Abavuwe bagaragaza ko kutareba byari imbogamizi ikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi kuko nyuma y’uko bafashwe n’ubu burwayi bw’ishaza bari babayeho mu buzima butaboroheye na gato kuko ntacyo bari bakibasha gukora.

Mukabasibage Cecile n’ibyishimo byinshi, yavuze ko yari amaze imyaka 5 atareba yishimira kongera kubona.

Ati “Nari maze nk’imyaka itanu ntareba. Nagendaga bamfashe akaboko, bampaga ibiryo nkabirya mbimena kubera kutareba. Ubu ndimo kureba ibintu byose,Imana ihe umugisha abaganga bamfashije kongera kureba.’’

Bagaragaje ko nyuma yo kurwara ishaza bagahuma batari bagishoboye kugira icyo bikorera, bakemeza ko kongera kureba bigiye kubafasha gusubukura imirimo yabo ndetse bakajya babasha no kwijyana gusenga bashima Imana.

Dr. Col John Nkurikiye yavuze ko ubu burwayi bw’ishaza bitoroshye kubwirinda kubera ko buterwa n’impamvu zitandukanye cyane cyane ubusaza.

Yagize ati “Indwara y’ishaza mu by’ukuri ntabwo wayirinda gusa iravurwa igakira. Iterwa ahanini n’ubusaza ariko hari n’izindi mpamvu. Ushobora gukomereka mu jisho ukarwara ishaza, ushobora kunywa imiti runaka ukazana ishaza gusa nk’uko nabivuze iravurwa igakira.”

Yibukije ko indwara zose atari ko zibabaza agasaba abantu kujya bisuzumisha kenshi mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo kuko hari ubwo umuntu abana uburwayi bukazajya kugaragara bwaramurenze.

N’ubwo indwara y’ishaza ivurwa igakira, kugeza ubu niyo ndwara ya mbere ihumisha abantu benshi ku isi aho ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza kandi umubare munini uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ishaza ni indwara kandi yibasira ingeri zose z’abantu ariko ikaba igaragara cyane ku bageze mu zabukuru, mu myaka iri hejuru ya 45.

Abavuwe ishaza bishimiye kongera kureba nyuma y’igihe bafashwe n’ubuhumyi
Byari ibyishimi byinshi ku bongeye kureba nyuma y’igihe barahumye, bizeza gukomeza kwiteza imbere
Mukabasibage Cecile yishimye kongera kureba nyuma y’igihe kirenga imyaka itanu
Mukabasibage Cecile yishimye kongera kureba nyuma y’igihe kirenga imyaka itanu
Dr Col John Nkurikiye avuga ko kwirinda ishaza bitoroshye ariko ko rivurwa rigakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages