00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abantu batatu bapfiriye mu kirombe cya gasegereti

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 December 2017 saa 03:13
Yasuwe :

Abantu batatu bitabye Imana baguye mu kirombe gicukurwamo gasegereti mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ukuboza 2017.

Abitabye Imana ni abagabo babiri barimo uwitwa Ndarugaruye Jean Marie Vianney na Nizeyimana Etienne ubwo bageragezaga gutabara umwana witwa Ahishakiye Ferdinand w’imyaka 12, wagiye mu icyo kirombe akurikiyeyo umupira yakinaga n’abandi bana maze agaheramo.

Muri icyo kirombe hinjiyemo abagabo bane bari bagiye gutabara uwo mwana babairi bapfiramo abandi babiri babasha gusohokamo amahoro.

Nzabonimpa Balthazar na Nsabimana Samuel babashije kuvamo ari bazima, bavuga ko bagiye gutabara umwana ari abagabo bane, barokoka bonyine.

Nzabonimpa Baritazari yagize ati “Twumvishe ko hari umwana waguye mu kinombe tugeze hano twinjira nk’abagiye gutabara, tugezeyo tubura umwuka, biba ngombwa ko dusubira inyuma. Umwana twari twamugezeho uko turi bane ariko ababashije gusubira inyuma ni twe, abandi babiri basigarayo. Twari dushoreranye tubonye uwa mbere aguye n’uwa kabiri aguye duhita dusubira inyuma.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba ,Ugirirabino Elizafani, wemeje ko abaturage 3 baheze mu kirombe, yakomeje agira inama abatuye muri uyu Murenge kwirinda kuvogera ibyobo bicukurwamo amabuye y’agaciro mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora gukurura urupfu.

‘’Ejo nibwo abana barimo bakina agapira nuko umupira bakinaga ugwa mu kirombe,bagenda bagiye kuwuzana, bakomeza bagenda bashaka kumenya aho umwobo uherera bageze imbere umwuka ukubita uw’imbere, abandi bahita basohoka nibo batanze ubwo buhamya. Tuhageze twasanze hari abagabo bane bagiyemo babiri bagiye nyuma baza biruka nabo bameze nabi dufata umwanya wo kubahembura tubaha umwuka nyuma y’isaha n’igice nibwo batangiye kureba, kuvuga byo ntibavugaga. Ubu tumaze kubwira ababyeyi ko barinda abana bagume mu rugo ntibagere ahari imyobo kandi hari imwe tugiye gufunga, tugiye gukora umuganda udasanzwe wo gufunga ibinombe bidafite ibyangombwa kandi n’ababifite tuzareba ko bafite ibikoresho byuzuye nk’uko ahandi bigenda.’’

Ubwo twakoraga iyi nkuru, imibiri ya ba nyakwigendera uko ari batatu yari itarabasha gukurwa muri icyo kirombe.

Umurenge wa Nyamyumba ni hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro, aho kuri ubu habarurwa sosiyete enye zikora uwo murimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages