Abo mu Murenge wa Cyanzarwe bakurikiranyweho gutema inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel, babiri muri bo bakaba ari muramu we na musanzire we batawe muri yombi nyuma y’uko avuze ko bari bafitanye amakimbirane, naho abandi batatu bakaba ari abashumba.
Mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ho hatemwe inka eshatu z’uwitwa Mvuyekure, ukekwa kuzitema akaba ari umushumba wahoze aziragira akaza kwirukanwa.
Uyu mushumba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Busasamana.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Modeste Mbabazi, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.
Ati “Nibyo kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana twafunze umuntu umwe ukukiranyweho gutema inka eshatu mu murenge wa Busasamana. Harimo kandi n’abandi batanu batemye inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel wo mu murenge wa Cyanzarwe, muri bo umwe ni muramu we undi ni musanzire we. Iperereza riracyakomeje”.
Izi nka zitemwe mu gihe mu mpera za Werurwe uwitwa Karabayinga, yiyemereye ko yatemye inka 12 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu, 10 muri zo zikaba zarapfuye kubera ko yagiye azica imitsi y’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO