Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Iburengerazuba, Inspector Eulade Gakwaya.
Yagize ati “Ibendera ryabuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Ubu turi mu iperereza ry’ibanze ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bujura.”
Yakomeje asaba abaturage kubaha no kurinda ibendera ry’igihugu.
Amakuru y’ubu bujura akimara kumenyekana Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier, yahise atumiza inama y’igitaraganya aho yasabye abaturage kwishakamo ubushobozi bwo kugura irindi.
Abaturage batswe amafaranga 500 kuri buri muryango ndetse hakusanywa agera ku bihumbi 30 yakoreshejwe hashakwa irindi.
Ni ku nshuro ya kabiri ibendera ry’igihugu ryibwe muri aka kagari kuko byigeze no kubaho mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO