00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu : Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe barashwe

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 2 May 2013 saa 09:30
Yasuwe :

Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro babagabyeho igitero mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu.
Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko abantu bitwaje intwaro bacukuye inzu y’uwo muryango, barasa umugore, umugabo n’umwana wabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt.Vita Amza, yatangarije IGIHE ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu kurasa abo bantu yamaze gutabwa muri (…)

Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro babagabyeho igitero mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko abantu bitwaje intwaro bacukuye inzu y’uwo muryango, barasa umugore, umugabo n’umwana wabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt.Vita Amza, yatangarije IGIHE ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu kurasa abo bantu yamaze gutabwa muri yombI.

Sup.Vita Amza akomeza atangaza ko nubwo iperereza rigikomeje, hari amakuru agaragaza ko uwo mugore yari yarashakanye n’abagabo benshi, bakaba bakeka ko iraswa ry’uwo muryango ryaturutse ku rwango rushingiye ku bagabo bari baramushatse.

Polisi ivuga ko umugore n’umugabo bahise bapfa, umwana we aza gupfira mu nzira bamujyanye kwa muganga i Kigali.

Abari muri urwo rugo bose ariko ntibishwe, Sup.Vita yagize ati “Muri urwo rugo harimo umugore, umugabo n’abana batatu. Ariko hishwe umugore, umugabo n’umwana wabo, abandi bana babiri uwo mugore yari yarabyaranye n’undi mugabo ntabwo bishwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avugana n’itangazamakuru nawe yemeje ko hari umugabo wigeze kubana n’uwo mugore wishwe bari barabyaranye abana babiri, ariko akaza kumwanga, asanga undi mugabo barabyarana. Uwo mugabo batandukanye yahise akekwa ko ari we wabishe, kuko hapfuye umugabo n’umugore n’umwana, ariko ba bana babiri uwo mugabo ukekwa yabyaranye n’uwo mugore bo bakaba batishwe.

Sheikh Bahame akomeza avuga ko mu gace karasiwemo abantu, hagenda hatoragurwa imbunda, avuga ko zatawe n’abarwanyi bitwaje intwaro baturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ituranye na kariya gace.

“Hari abasilikare mu minsi yashize bambutse umupaka baza mu Rwanda, abandi bakiruka bagata imbunda, izo nizo turi kugenda dutoragura. No mu minsi ishize hari uwari uyifite mu nzu ari kuyoza, aza kurasa amasasu abiri hejuru abaturage bahita bagota iyo nzu imbuda barayifata. Uwo mugabo we yasobanuye ko ari umwana wayitoraguye.” Sheikh Bahame Hassan niko yatangaje.

Polisi y’ u Rwanda isaba abantu ko bagomba kubana basezeranye kandi umuntu akirinda gushaka abagore cyangwa abagabo benshi, kuko biri mu bikurura amakimbirane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages