Abatawe muri yombi barimo uwasanganywe imifuka itanu ya sima. Biganjemo abashinzwe ubwubatsi, ababika ibikoresho, abazamu b’ishuri n’abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, yavuze ko bafashwe ku makuru abaturage bahaye Dasso.
Ati “Hari umuturage wahaye amakuru umukozi w’urwego rwa Dasso nuko ku bufatanye na polisi hafashwe abantu umunani bakurikiranyweho kunyereza isima yagenewe kubaka amashuri, tugezeyo twahasanze imifuka 10.’’
Yakomeje avuga ko "Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane imifuka yose yabuze, ubu barimo kubazwa na RIB ninabo bafata umwanzuro waho babajyana.’’
Ingingo ya 12 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!