00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuje umuturage uherutse kuva mu mashyamba ya Congo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 3 April 2022 saa 11:01
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu batuje (Rtd) Sous Lieutenant Nahimana Maurice utagiraga aho akinga umusaya nyuma yo kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2019.

Nahimana Maurice yashimiye ubufasha yahawe, avuga ko na we azaharanira kudatatira igihango.

Ati “Ndashimira Umuryango FPR Inkotanyi wampaye inzu yo guturamo nyuma y’imyaka myinshi nkodesha, akenshi nkanabura ikodi ngasemberana n’abo nabyaye babiri. Ibi byampaye isomo ryo kutazahemukira uyu muryango, kandi niteguye kwifatanya nawo mu bikorwa uzajya ukora byo kuremera abatishoboye.”

Yakomeje avuga ko kuba ahawe inzu bizafasha umugore we wasigaye mu mashyamba ya Congo kuba yabasha gutaha akaza bagafatanya kurera abana.

Inzu yubakiwe uyu muturage ifite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni ebyiri. Yanahawe kandi ibiryamirwa n’ibiribwa.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu, Rucakabungo yasabye abanyamuryango kwirinda ko hari Umunyarwanda wabaho nabi, abasaba kwitanga hagamijwe imibereho myiza y’Abaturarwanda.

Ati’ “Mu muco wa FPR Inkotanyi harimo gufasha no guhindura ubuzima bw’abanyarwanda, ndabasaba ko mwakwirinda ko hari Umunyarwanda wabaho nabi. Mugomba kwitanga mugakora n’imiganda kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza’’.

Mu murenge wa Rubavu kandi harahijwe abanyamuryango bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi 580, mu gihe mu mpera z’umwaka wa 2020 nabwo bari barahije abanyamuryango bashya 647.

Nahimana Maurice ashyikirizwa inzu yubakiwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Nahimana nyuma yo guhabwa inzu yavuze ko na we azifatanya n'abandi kubakira abatishoboye
Harahijwe abanyamuryango bashya 580

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages