00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga i Goma bangiwe kujya gutangira igihembwe kubera Ebola

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 September 2019 saa 10:05
Yasuwe :

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bo mu mujyi wa Gisenyi biga i Goma muri RDC, uyu munsi mu gitondo bangiwe kwambuka ngo bajye gutangira amasomo y’umwaka wa 2019-2020 yatangiye uyu munsi.

Muri iki gitondo ku mupaka muto (Petite barrière) hari abanyeshuri bagera kuri 250 bhze ku ruhane rw’u Rwanda, naho abagera ku 100 bari ku mupaka munini wa (Grande barrière).

Abayobozi b’Akarere ka Rubavu bavuga ko ari mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, bakabasaba kwiga mu mashuri yo mu Rwanda nubwo abanyeshuri n’ababyeyi batabikozwa.

Bavuga ko bitabakundira kwiga mu Rwanda mu gihe bamenyereye kwiga mu Gifaransa n’amashami bigaga akaba ataba mu Rwanda.

Uwimbabazi Aline wiga i Goma avuga atashobora kwiga mu Rwanda kuko atigeze yiga Icyongereza, asaba ko babafasha bakabasha kwiga bakarangiza.

Ati “Twaje mu gitondo batwangira gutambuka ariko abanye-Congo, baba i Gisenyi barabareka ngo batambuke. Badutumye ababyeyi ariko ntacyo byatanze. Niga ubuganga kandi mu Rwanda ntabuhaba mu mashuri yisumbuye ikindi sinashobora kwiga mu Cyongereza kuko menyereye Igifaransa badufashe kuko ubu amasomo abaye ahagaze bashake ukuntu badufasha”.

Atumisi Josue we avuga ko bababujije kujya kwiga i Goma ngo bige mu Rwanda, akavuga ko atabishobora kubera ko yiga ibirebana n’indege kandi mu Rwanda bitahaba.

Ati “Mu gitondo batwangira ko twambuka ngo ntitwemerewe kwiga muri Congo sinabasha kwiga mu Rwanda kuko niga ibyerekeranye n’indege kandi ntabwo biba mu Rwanda, badufashe tubashe kurangiza amashuri’’.

Uwitonze Marie Mediatrice ufite umwana wiga ubuganga, avuga ko bigoranye kwiga mu Rwanda kandi baramenyereye kwiga mu Gifaransa nibyo biga bikaba bitaboneka mu Rwanda.

Ati “Abana bacu babujije kwambuka ngo uretse abanye-Congo, baba inaha. Twatunguwe kuko ntabyo batubwiye ntibyanashoboka ko biga mu Rwanda kuko nk’uwange yiga ubuganga nta shuri yabasha kubona badufashe abana babashe kwiga kuko ntabwo byakunda ko biga mu Rwanda’’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Uwampayizina Marie Grace, yabwiye aba babyeyi ko icy’ingenzi ari ubuzima bw’abana.

Ati “Uyu munsi wari itangira ariko hari imyanzuro yafashwe ababyeyi batarumva neza twaberetse ko ayo mashuri bavuga amasomo abana biga icya mbere ni ubuzima bw’abana ababyeyi bagomba kuba bumva ikibazo bakumva ko abana tutagomba kubashyira mu kaga mu bibazo tubona’’.

“Niba hariya hari Ebola ni nka cya gihe tuvuga ngo habaye umutekano mucye, iyo habaye imyigaragambyo cyangwa ngo hari amasasu yavugiye muri Congo ni bangahe bajyayo, ni bande bambuka. Na hariya tuvuga Ebola ni ubundi bwoko bw’amasasu ni intambara turimo kurwana.”

Akomeza avuga ko bagiye kuganira n’ababyeyi barebe uko bafasha abana ku buryo aya mezi baba barimo kwiga Icyongereza bakazatangirana n’abandi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane, ubwo yasuraga akarere ka Rubavu akaba yarasabye abaturage kwirinda kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’abagiyeyo bakitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Goma.

Aba banyeshuri bangiwe kwambuka ngo bajye kwiga i Goma kubera Ebola
Bahise batumwa ababyeyi bajya ku Karere ka Rubavu
Ababyeyi basabwe kujyana abana babo mu mashuri yo mu Rwanda
Abana bahagaze ku biro by'Akarere bategereje igisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages