Abanyeshuri bane bo mu ishuri ry’imyuga rya Rubavu/Gisenyi (Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTG), bari mu maboko y’Ubutabera nyuma yo gukwirakwiza inyandiko zibiba amacakubiri n’urwango mu banyeshuri.
Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu , mu ishuri ry’imyuga rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bari mu maboko y’ubutabera, bakekwaho kuba ari bo bakwirakwije impapuro zibiba amacakubiri mu bandi banyeshuri.
Umuvandimwe w’umwe muri aba banyeshuri yandikiye IGIHE agira ati “Mu byukuri mfite ikibazo cya murumuna wanjye ufunzwe hamwe na bandi bana bose ni 5. Bose barimo kwiga mu kigo cya ESTG i Rubavu, akaba agiye kurata ibizamini bya Pratique birimo kuba mu mashuri y’imyuga. Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko bafite Ingengabitekerezo ya Jenoside, ubundi twajya kubaza kuri Polisi bakaturindagiza.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’imyuga rya Gisenyi Ndahiriwe Mike Fidele yatangarije IGIHE ko abanyeshuri batawe muri yombi ari bane aho kuba batanu.
Uyu muyobozi, yagize ati “Hari amagambo atari meza yagiye akwirakwizwa mu kigo, bakaba bari mu maboko ya Polisi. Ni abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Muri iki kigo nta ngengabitekerezo ya Jenoside yari isanzwe iharangwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Supt. Vita Hamuza, yatangarije IGIHE ko abo banyeshuri bari mu maboko y’Ubutabera.
Yagize ati “Hari inyandiko zidasinye ‘Tracts’ zakwirakwijwe mu kigo, zariho amagambo y’urwango n’amacakabiri. Nyuma y’iperereza, abanyeshuri bane batawe muri yombi. Polisi yarangije ibyayo, ibashyikiriza ubushinjacyaha na bwo bubashyikiriza urukiko; hashize ibyumweru bibiri batawe muri yombi.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Vita Hamuza, avuga ko hategerejwe imyanzuro y’urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO