Abapolisi babiri bakurikiranweho kwica Makonene Gustave wari umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarerengane (TIR) basabiwe gufungwa burundu kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2014.
Iki gihano, ubushinjacyaha bwagisabiye Cpl Iyakaremye Nelson na Cpl Ndabarinze Isaac bakurikiranweho kwica Makonene, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko icyo cyaha cyakozwe mu ijoro ry’itariki ya 17 rishyira iya 18 Nyakanga 2013, gikorerwa mu kagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ari na ho umurambo wa Makonene watoraguwe.
Aba bakurikiranweho iki cyaha baniyemerera ubwabo, basobanura ko bishe Makonene nyuma y’igikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge Polisi yari yakoze kuwa 17 Nyakanga n’aba bapolisi uko ari babiri bakaba bari mu bakoraga igikorwa cy’isaka.
Barangije icyo gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, bafatiye Makonene ku kabari ka Labamba bamwambika amapingu, bamwinjiza mu modoka, bafata umuhanda wa Pfunda, aho bamugumanye kugeza nijoro, ubundi bamwicisha umugozi.
Bemeza ko bajijije Makonene kubabangamira mu bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro bakoraga, aho yari yarababuriye ngo babireke, ariko bahitamo kumwikiza aho kubireka.
Kugeza ubu aba bapolisi bombi ntibarashobora kugaragariza Urukiko aho bakuye umugozi bamunigishije, ndetse n’imodoka bakoresheje ntibaravuga aho bayikuye, ibi hamwe n’urupfu rw’agashinyaguro bamwishe bikaba byababaje abari bitabiriye Urubanza, barimo abakozi ba TIR n’Umuryango wa Makonene.
Abunganira Cpl Ndabarinze na Cpl Iyakaremye bavuga ko abakiliya babo bakoze icyaha kandi bakaba bacyicuza bakanagisabira imbabazi, basaba umucamanza ko yaca inkoni izamba hagakorwa ubutabera buhana ariko bwunga, bityo bagahabwa igihano gito kitarenze igifungo cy’imyaka 10, maze bakagaruka mu muryango nyarwanda hashingiwe ko abakoze icyaha bari basanzwe bafite imico myiza.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko n’ubwo abo bapolisi bemera icyaha, batagaragaza ukuri kwose, kandi icyaha kikaba gikomeye, bityo bakaba bakwiye guhabwa igihano gikuru, cy’igifungo cya burundu.
Urubanza rw’aba bapolisi ruzasomwa kuwa 22 Mutarama 2015 saa munani z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO