Ubutaka bwimuweho abaturage buri mu misozi yo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu ahari imirima yahingwagamo imyaka itandukanye irimo n’ibirayi ndetse n’inzuri zororerwagamo inka. Ubu hatewemo ibiti mu rwego rwo kuhagurira Ishyamba rya Gishwati.
Abaturage bari bafite ubutaka kuri iyo misozi bavuga ko kugeza ubu batarabona ingurane yabwo kuko kuva mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013 aribwo ubuyobozi bwaje kububarura , ariko bubabwira ko bakomeza kubukoresha mu gihe batarishyurwa.
Babwiye IGIHE ko mu myaka ibiri ishize ngo bahagaritswe kongera gukoresha ubwo butaka babukurwamo ariko ntibahabwa ingurane.
Ntamfurayishyari Deborah yavuze ko amaze imyaka 10 abariwe isambu ariko akaba atibona ku rutonde rw’ababona amafaranga kandi ibyangombwa abifite.
Ati “Imyaka icumi irashize twibura ku ntonde, n’ubu ndongeye nibuze ku rutonde kandi ibyangombwa byose baduhaye batubarira birahari. Badufashe rwose tubone amafaranga cyangwa badushakire aho duhinga.’’
Manzi Jean Damascène yavuze ko abishyuwe bamaze kwiteza imbere, agasaba ko nabo batekerezwaho nabo.
Ati ‘‘Dukeneye ubuvugizi, nk’uwabonye amafaranga mu myaka itanu cyangwa irindwi aho yaguze ubu haramutunze kandi agaciro k’amafaranga twari dutegereje kiriya gihe karahindutse. Natwe nibadutabare tube nk’abandi kuko nta gihano turimo.’’
Yasabye ko bahabwa amafaranga y’imirima yabo kuko atari ubwa mbere babyizezwa, dore ko bahora babwirwa ko hari abaza gukosora amakosa yakozwe mu myirondoro yabo bakizezwa ko bagiye kwishyurwa ariko ntibikorwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe nuko imyirondoro yabo yandikwaga nabi, bituma amafaranga asubira muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, avuga ko mu cyumweru gitaha bafatanyije n’Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba hari itsinda bashyizeho ryo gucyemura icyo kibazo.
Ati “Kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Gatanu itsinda rihuriweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba, akarere n’ubuyobozi bw’umurenge bazirirwa aho ngaho abaturage batuye. Uwo ari we wese utarabonye amafaranga turamushishikariza kuzaza guhura n’iryo tsinda akazana ibimenyetso, twasaba ko umuturage utarishyuwe yazaza yitwaje ibyangombwa by’ubutaka bwe.’’
Aba baturage bimuwe muri Gishwati mu 2008 hagamijwe kwagura no gusubiranya iri shyamba kimeza.
Mu 2015 Leta yagize ishyamba rya Gishwati-Mukura pariki, iza yiyongera kuri Pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.
Kuva Gishwati yatangira kwitabwaho nk’icyanya, abaturage 6400 bakuwe mu masambu bari bafitemo aho bagombaga kwishyurwa 1 026 398 883 Frw, ubu 5964 bamaze kwishyurwa amafaranga angana na 1 000 117 986 Frw naho abategereje kubona amafaranga vuba akaba ari 535 bagomba guhabwa 68 930 000 Frw ariko muri bo abagera kuri 350 ntabwo bari ku rutonde, abandi barabuze.
Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari 3558. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!