00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu:Abarinzi b’Amahoro bashimiwe umusanzu wabo mu guhashya magendu ituruka muri Congo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 December 2020 saa 04:13
Yasuwe :

Abarinzi b’amahoro bo mu Murenge wa Busasamana bahembwe kubera uruhare rukomeye bafite mu gukumira no kurwanya magendu zambuka ziturutse mu gihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukomeza kubumbatira umutekano bakorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya ko hagira uhungabanya ubusugire bw’Igihugu ndetse n’abagituye n’ibyabo.

Bahembewe mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashingirwaho mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022.

Ubusanzwe Abarinzi b’Amahoro basangwa mu Mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe, Bugeshi na Mudende aho bashyizweho ku ikubitiro kugira ngo barwanye ubujura bw’imyaka bagahembwa nyuma na nyirayo nyuma yo gusarura.

Abarinzi b’amahoro kugeza ubu bamaze kwaguka kuko basigaye banakorana n’inzego z’umutekano mu kuwubumbatira ndetse no mu kurwanya magendu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Mvano Nsabimana Etienne, yagaragaje ko abarinzi b’amahoro bakomeje gutanga umusanzu ntagereranywa mu kubumbatira umutekano ndetse no kurwanya no guca umuco w’ubujura.

Yagize ati’’Twifuje ko iki gikorwa twagihuza no gushimira Abarinzi b’Amahoro kubera uruhare rukomeye bakomeje kugira mu kubumbatira umutekano ndetse no mu kurwanya magendu. By’umwihari abo mu kagari ka Kageshi bamaze gufata abantu 69 bambutsa magendu byaviriyemo mugenzi wabo kwicwa n’aba bagizi ba nabi, ubu n’ubitekereje aba azi neza ko ntaho ari bubanyure.’’

Guverineri w’Intara y’i burengerazuba, Munyantwali Alphonse yasabye Abarinzi b’Amahoro gukomeza gukorana umurava bagirana imikoranire n’inzego z’umutekano kugira ngo hakomeze gukumirwa icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya kuko ari wo shingiro ry’ibimaze kugerwaho ndetse n’ibiteganijwe.

Umurenge wa Busasamana ubarurwamo Abarinzi b’Amahoro 447 bakaba barahawe ibihembo birimo Icyemezo cy’ishimwe cy’uruhare mu gucunga umutekano no gukumira magendu giherekejwe na Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Guverineri Munyantwari Alphonse ashyikiriza igihembo uhagarariye abarinzi b'amahoro b'akagari ka Kageshi
Meya w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ashyikiriza igihembo abarinzi b'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages