Ni isezerano Akarere ka Rubavu katanze nyuma yo kubashyikiriza inzu zubatswe ku buryo bugezweho zuzuye zitwaye miliyoni 600 Frw.
Abaturage bashimye inzu ndetse n’ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha mu ngo zabo bahawe.
Mujawamariya Gaudence utuye mu Mudugudu wa Nyabishongo yashimye inzu nziza batujwemo.
Ati “Turashimira ubuyobozi inzu nziza twatujwemo, ntabwo twazigereranya n’aho twabaga.’’
Yasabye ubuyobozi kubatekerereza uburyo bakora bakikura mu bukene bityo bakajya babasha kwibonera byinshi bakenera mu buzima bwabo bwa muri munsi aho guhora bategereje guhabwa.
Aba baturage ariko bagaragaje ibibazo bikibangamiye imibereho yabo myiza birimo kutagira amatungo yabafasha kwiteza imbere no kutabona amakara yo gutekesha.
Mujawamariya yakomeje ati “Dufite ikibazo cyo kubona amakara niyo mpamvu mubona ducanye hanze,ntabwo iyi nzu watinyuka kuyiushyiramo imyotsi y’inkwi.’’
Rudakemwa Faustin na we yavuze ko bijejwe guhabwa inka zihaka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda agasaba ko zakwihutishwa kugira ngo zibafashe kubona amata yo kunywa.
Yagize ati “Twabonye inzu nziza cyane pe, twabaga mu nzu ziteye agahinda. Batwemereye inka ariko ntiziratugeraho, badufashije zikaboneka tukanywa amata ubuzima bwarushaho kuba bwiza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko aba baturage bazahabwa inka bitarenze uyu mwaka kandi bazahabwa izihaka.
Yagize ati ‘‘Umushinga wo kubaha izi nka uri muri uyu mwaka, ntabwo ari ejo kuko hagomba kubanza guterwa ubwatsi kugira ngo zitazabasonzana. Inka bazahabwa zizaba zihaka kugira ngo zizahite zitangira kubaha umusaruro.’’
Abatuye mu Mudugudu wa Nyabishongo n’abandi bazahatuzwa uretse inka bazahabwa hari ibikorwa byinshi bibateganyirijwe bijyanye n’uburyo bwo kubateza imbere.
Umudugudu wa Nyabishongo ugizwe n’inzu 32 zubatswe ku buryo bugeretse bw’inyubako imwe irimo umunani (8in1), watujwemo imiryango 32 y’abacitse ku icumu batishoboye batari bafite aho kuba baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!