Uru rwibutso rumaze imyaka itatu rwubakwa, ruzashyingurwamo imibiri 751 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka itandatu mu cyumba kiri kuri Diyosezi ya Nyundo, yashizwemo nyuma y’aho umugezi wa Sebeya wangije urwibutso rwari rusanzwe, Kiliziya Gatolika igatanga icyo cyumba.
Umwe mu barokotse Jenoside, Mukamana Marigarithe, yagize ati “Tubona nta ngufu babishyiramo, abacu ntitubona uko tubasura kuko amasanduku aragerekeranye, tunakeka ko ayo hasi ashobora kuba yarangiritse, ikindi tubabazwa no kureba imibiri y’abacu idashyingurwa kandi ubushobozi butabuze, ibaze kuba uwawe yarangiza imyaka itandatu adashyinguwe kandi umureba, ni agahinda gakomeye.”
Uretse uyu muturage n’abandi bavuga ko ikibababaza ari uko kuva mu mwaka wa 2014 uru rwibutso rutangira kubakwa bagiye bizezwa n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu ko imirimo yo kurwubaka igomba kurangirira vuba, bikarangirira mu magambo, nyamara byaravugwaga ko ruzubakwa mu mezi atatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo buvuga ko mu gihe Abanyarwanda bazaba batangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, uru rwibutso ruzaba rwuzuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, yagize ati “Twiyemeje ko mu kwezi kwa Mata ruzaba rwuzuye kandi imirimo isigaye ni mike, kuba abayobozi barabyizezaga abaturage ntibikorwe ntabwo tubizi ariko twe twizeye ko tuzagera igihe cyo kwibuka uyu mwaka byakemutse.”
Abarokotse jenoside muri Rubavu bavuga ko bibabaje kubona urwibutso rumara icyo gihe cyose imirimo yo kurwubaka itarangira kandi ubuyobozi buhora bubaha amataliki yo kuzura kwarwo ariko ntibyubahirizwe ahubwo bakabona ihagarikwa ryarwo rya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO