Ibi byatumye ubuyobozi bw’uyu murenge bufata ingamba zo kurushaho kwigisha abaturage ku ngaruka mbi ziterwa n’iki kibazo, ndetse bukaba bwaranihaye gahunda yo kwegera abashaka gusezerana bukabasanga iwabo mu tugari n’imidudugudu kugira ngo buborohereze muri icyo gikorwa.
Abaturage bavuga ko mbere kujya gusezeranira ku biro by’umurenge byabasaba igihe kirekire bikanabangamira imihango yo kwishimana n’abavandimwe babo ari na yo mpamvu bifuza ko izi gahunda zagera hose.
Umwe mu bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 24 Kanama, utuye mu Murenge wa Nyundo, akagari ka Gatovu yagize ati “Twishimiye kuba twegerejwe gahunda yo kudusezeranya mu midugudu yacu; bizatuma ibibazo byinshi bikemuka kuko hari ibibazo biba biri mu baturage inzego zo hejuru zitabizi. Iyo baje kudusezeranya bituma ubutumwa butanzwe bugera kuri benshi cyane ubwerekeye kurwanya ubuharike abagabo batuye mu cyaro bagize umuco. "
Akomeza avuga ko kubegereza izi serivisi bizatuma abenshi bitabira gusezerana cyane abatinyaga ingendo ndende bajya gusezeranira ku murenge.
Habimana Thaddé we yavuze ko ikibazo cy’ubuharike no kubyara abana benshi hanze badahuje ababyeyi kibabangamiye ariko kubasezeranya bizatuma bigenda bicika.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo butangaza ko bwafashe iyi gahunda mu rwego rwo korohereza abaturage kugerwaho n’iyi serivisi muri gahunda yo guca ubuharike.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Tuyishime Jean Bosco yagize ati “ Twateguye iyi gahunda mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza, ikindi byari ukugira no tworoherwe n’ubukangurambaga bugamije kubaca ku ngeso y’ubuharike aho dutangiriye iyi gahunda igenda itanga umusaruro kuko byatumye hari abarushaho kumva akamaro ko kubana mu buryo bwemewe, ikindi kuba barakoraga ingendo bagana ku murenge bose byarabafashije."
Ku wa 24 Kanama 2017 mu Mudugudu wa Busheru hasezeranye imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko igera kuri 26 yiyongera ku yindi irenga 650 imaze gusezerana mu Murenge wose muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO