00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abashumba bashyiriweho amasaha batemerewe gucaracara ku muhanda

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 8 October 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Abashumba b’inka bo mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bategetswe kuguma aho baragirira mu rwego rwo guca urugomo rwo gukubita no gukomeretsa ndetse no kwiba bikunze kugaragara muri aka gace.

Iyi ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Umurenge n’aborozi, bakemeza ko nubwo iyi myanzuro itoroshye ariko igomba gufatwa kuko urugomo rukorwa n’abashumba rukabije mu masaha y’umugoroba.

Abaturage baganiriye na IGIHE bo mu gasantere ka Mahoko gakora mu Mirenge ya Kanama na Nyakiliba, bavuze ko bigoye gukomeza akazi kabo mu masaha y’umugoroba kuko batinya kwamburwa, gukubitwa bikomeye n’insoresore ziba zitwaje ibyuma n’inkoni.

Nsanzimana Paul ucururiza muri Mahoko yagize ati “Birababaje kubona ikibazo cyo gutega abaturage biviriye mu kazi cyarananiranye, bakakwaka telefoni, waba wibeshye ubitse n’amafaranga bakayatwara wari umaze iminsi uyaruhira ngo atunge umuryango wawe, akaribwa n’abo atavunnye iyo ugize amahirwe bakagusiga amahoro”.

Akomeza avuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, abayobozi uko bakoze inama bakiganiraho ariko akabona umuti wacyo usa n’aho wabuze burundu.

Ati “ Nk’ubu amasaha meza yo gucuruza ni mu kagoroba abantu bamwe bavuye mu mujyi abandi bataha, ariko birababaje gufunga ubucuruzi akijima kaje utabuze abakiliya ahubwo uri gutinya abajura. Sinumva ukuntu iki kibazo cyananiranye kuko inama tukiganiramo ntizigira ingano”.

Hari abavuga ko ubuyobozi butiza umurindi aba bagizi ba nabi kuko hari abafungwa bwacya mu gitondo bakabona barekuwe, bityo bagacika intege zo kongera gutanga amakuru ku bandi banyabyaha.

Nsengiyumva Desire uhagarariye aborozi, yavuze ko imyanzuro yo guha abashumba ikarita iranga akazi n’imyenda ibaranga, bizabafasha gukurikirana abashumba babo.

Ati “ Abashumba hari ubwo bivanga n’izindi nkorabibi zitega abantu zikabambura, kubaha amakarita bizadufasha kubakurikirana. Wasangaga iyo babaga bamaze kwahira ubwatsi bw’inka bahumuje, birara mu mihanda bagakora urugomo, twizeye ko dufatanyije n’inzego z’umutekano iki kibazo tuzakirangiza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba Nyiransengiyumva Monique yavuze ko iki kibazo gihangayikishije abaturage ayobora ari yo mpamvu bafatiye abashumba imyanzuro.

Ati ‘ Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize twabonye abakubiswe kandi hakabonekamo ibikorwa by’urugomo rwo gutangira abantu, bakabambura ndetse bakanabatema. Kugira ngo bidafata indi ntera twafatiye abashumba iyi myanzuro kuko ni bo bakekwa cyane, umushumba agomba gutembera ku manywa ariko uwo tuzafata acaracara nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba azahanwa”.

Imirenge ya Nyakirlba, Nyundo, Kanama, Rugerero na Rubavu ni yo ikunze kugaragaramo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, kwiba imyaka no gutobora inzu.

Aborozi bo mu Murenge wa Nyakiliba baganira n'ubuyobozi ku kibazo cy'abashumba kuri uyu 7 Ukwakira 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages