00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abasore 2 bishwe batewe ibyuma

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 24 May 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Umusore witwa Ntibigabizwa Josue wari utuye mu kagari k’Amahoro mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu uri mu kigero cy’imyaka 26 yishwe atewe ibyuma.

Undi murambo w’umusore w’imyaka 20 witwaga Gasore Emmanuel watoraguwe mu kagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba watewe ibyuma mu mutwe ubu imirambo yabo ikaba iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umubyeyi wa Gasore, witwa Nayino Tereziya yavuze ko ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2015 bari bafite umunsi mukuru wa batisimu w’uyu mubyeyi.

Nayino avuga ko umuhungu we yajyanye na muramu we mu rugo yataha agahura n’abantu bataramenyekana bakamuteragura ibyuma mu mutwe, mu gitondo bagasanga gusanga umurambo we mu muhanda.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu DPC Karega Jean Bosco ku murongo wa Telefoni yavuze ko abakekwaho kuba bishe uyu Gasore ari abavandimwe be hamwe na muramu we bose bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Ntibigabizwa Josue we yiciwe muri sitidiyo ye aho yakoraga indirimbo akanafotora, akaba yari n’umuhanzi, abaturage bavuze ko hari saa tatu n’igice aho abasore babiri bamusanze aho yakoreraga, bakamutera ibyuma bibiri mu mutwe no ku mutima. Nyuma yo kumusanga ari intere bamujyanye mu bitaro aza kwitaba Imana.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko uyu Ntibigabizwa Josue ashobora kuba yishwe, na Tuyishimire Issa uzwi cyane ku izina rya Tuyi n’uwitwa Kawuci, bo mu mujyi wa Gisenyi ubu bakaba bakiri gushakishwa.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe mu mujyi wa Gisenyi havugwa ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro, bakiba, ndetse n’urugomo rukabije, abaturage bakaba basaba ko hafatwa ingamba zikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages