00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu : Abasore babiri bakubiswe banakomeretswa n’umugore

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 May 2014 saa 06:15
Yasuwe :

Abasore babiri b’abavandimwe bakomoka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barasaba ubuyobozi kubarenganura nyuma yo guhohoterwa bagakubitwa bakanakomeretswa bikomeye n’umugore bavuga ko yari yasinze.
Aba basore batanze ikirego kuri Station ya Polisi ya Busasamana iherereye mu Murenge wa Busasamana uhanye imbibi n’uwa Cyanzarwe mu ntangiro z’iki cyumweru .
Aba basore bavuga ko bifuza ko uyu mugore yahabwa ibihano bimukwiye kubera uburyo yabahohoteye abakubita bikageraho bose (…)

Abasore babiri b’abavandimwe bakomoka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barasaba ubuyobozi kubarenganura nyuma yo guhohoterwa bagakubitwa bakanakomeretswa bikomeye n’umugore bavuga ko yari yasinze.

Aba basore batanze ikirego kuri Station ya Polisi ya Busasamana iherereye mu Murenge wa Busasamana uhanye imbibi n’uwa Cyanzarwe mu ntangiro z’iki cyumweru .

Aba basore bavuga ko bifuza ko uyu mugore yahabwa ibihano bimukwiye kubera uburyo yabahohoteye abakubita bikageraho bose badodwa kubera uburyo yabakomerekeje.

Bagamba Fabien w’imyaka 20 yabwiye IGIHE ko yakubiswe n’uyu mugore icupa ry’inzoga mu nzira mu masaha y’isaa tatu z’ijoro ubwo yatahaga mu gihe ntaho bari banaziranye na hamwe uretse kuba batuye mu mudugudu umwe.

Bagamba yagize ati “ Uyu mugore twahuye mvuye mu gasanteri ka Ryabizige ntashye ngeze imbere numva umugore ahise ansunika ngwa hasi ahita ankubita ivide ry’inzoga yari ari kunywa ntacyo tuvuganye mpita nsaduka inyuma ku mutwe cyane mvuza induru kuko nari hafi yo mu rugo maze mukuru wanjye nibwo yahise aza nawe ahita amukubita ibuye hejuru y’ishisho twese tujyanwa kwa muganga baratudoda”.

Yakomeje agira ati “ Icyadutangaje n’uko yadukubise ntacyo dupfa yewe nta n’ikintu tujya tuvugana uretsekuba dutuye mu mudugudu umwe gusa.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Cyanzarwe Kabera Eric, yabwiye IGIHE ko nubwo iki kibazo cyagaragaye tariki ya 19 Gicurasi 2014, kitagikunze kugaragara muri uyu murenge bitewe n’uko hari gahunda nyinshi bafite zigisha abaturage kubana neza.

Yagize ati “Yego ihohoterwa ntiryabura ku muntu umwe cyangwa babiri ariko abaturage duhora tubigisha kubana neza ndetse bitangiye kugabanyuka cyane kuko mbere bakundaga gupfa ibintu byo mu miryango birimo nk’amasambu n’ibindi ariko nyuma y’aho ubutaka bumaze kubarurwa byaragabanutse cyane ”.

Yakomeje avuga ko hari igikorwa bakoze mu murenge wa Cyanzarwe cyo kubarura abantu bagirana amakimbirane mu miryango yabo ,abajura,indaya kugira ngo bajye babigisha uburyo bakwiye kubana neza bana byaje no gutanga umusaruro ugaragara muri abo baturage”.

Yarangije avuga ko gahunda y’Umugoroba w’Umubyeyi iba rimwe mu cyumweru muri buri mudugudu aho abaturage bagerageza gukemura amakimbirane aba ari mu miryango itandukanye.

Zimwe mu nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zemeza ko nubwo amakimbirane yagabanyutse, abagerageza gushwana babikemuza urugomo rukabije rurimo gukomeretsanya cyane ko ubwo IGIHE yasuraga kuri Station ya Polisi i Busasamana yahasanze umugabo ukuze na we watemye umugore we mu gahanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages