Umurenge wa Bugeshi wagabwemo ibitero n’abo bikekwa ko ari abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR , ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihana imbibe n’aka Karere.
Mu nama ubuyobozi bw’uyu Murenge bwagiranye n’abaturage ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, ku wa 20 Kamena, basabwe ko abafite abana cyangwa abavandimwe bari muri uyu mutwe kubakangurira gutaha bakifatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne yagize ati“Ndasaba niba hari abantu muzi bafite abana muri FDLR mubabwire babasabe batahe. Umuntu ajya mu mashyamba asize umugore n’abana hano leta iri kubafasha; ubwo ni bwenge ki bw’umuntu urwanya leta iri guha umwana we mituweli ikamwishyurira amashuri?”
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera mu Karere ka Rubavu, Lt Col Rubayita Nepomuscѐne, yasabye abaturage by’umwihariko abasore n’abagabo kwitabira ibikorwa byo kwicungira umutekano barara amarondo kugira ngo umwanzi atabameneramo.
Yakomeje akangurira abaturage kwirinda guca mu mayira atemewe n’amategeko kandi ko igihe cyose banyuze ku mupaka bagomba kuba bitwaje ibyangombwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO