00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ubujura bw’ibitoki bwafashe indi ntera

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 22 April 2017 saa 11:58
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Kanembwe gahana imbibi n’Umurenge wa Cyanzarwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwadutse bwitwikira ijoro, aho babyuka bagasanga ibitoki byabo byari mu murima byatemwe.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe ubujura bukunze kugagara muri aka karere bwari ubwo gutobora inzu, amaduka n’amabanki, ariko ngo ubw’ibitoki bwasaga n’ubwacitse gusa ngo bwongeye kwaduka ku buryo abantu basigaye bagera mu mirima bagiye guca ibitoki byo kurya bagasanga ari imitumba ihagaze ibitoki byibwe.

Umwe muri aba baturage witwa Bigirimana Egide yagize ati “Ni ikibazo cyadutse muri iyi minsi, umuntu arabyuka mu gitondo agiye guca agatoki ko kurya agasanga imitumba iramuhamagara. Ni ikibazo kidukomereye ubu twayobewe niba turi bujye turara mu mirima turinze ibitoki, twabiburiye umwanzuro.”

Mugenzi we witwa Habinshuti Jean Pierre yagize ati “ Ubu bujura burakabije, nta joro na rimwe ryacya hatagize umuntu wibwa, ejo bundi mperutse kujya mu murima nsanga banyibye ibitoki bitandatu kandi ari byo bidutunze abenshi. Urebye ni ho dukura mituweli, amafaranga y’ishuri y’abana, mbese ni igihingwa gitunze abantu benshi hano ku buryo iyo bakwibye ibitoki birenze kimwe baba basa n’abagusubije ku isuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honore, yatangaje ko iki kibazo kizwi ndetse ko ubuyobozi bwashyizeho ingamba mu kugihashya burundu.

Ati “ Iki kibazo cyagaragaye muri Kanembwe ndetse hashize igihe kigaragaye. Dukurikirana iki kibazo cy’ubujura bw’ibitoki twasanze haba harimo ubufatanyacyaha hagati y’abarinzi b’ibitoki na bamwe mu bajura bazaga kubyiba. Twafashe ingamba ko ba nyir’ibitoki bajya bashaka abarinzi bafite ibyangombwa kandi b’inyangamugayo; nk’abafite ibitoki bike icyakozwe ni ugukaza amarondo abantu ntibakore bahagaze ahantu hamwe ahubwo bakagendagenda n’aho hari imyaka.”

Igihingwa k’igitoki cyiganje cyane mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe yombi mu Karere ka Rubavu, ku buryo usanga abaturage baragihinze ku bwinshi.

Abajura bitwikira ijoro bakiba abaturage ibitoki mu Murenge wa Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages