00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abaturage banenga gucibwa amafaranga binjira muri Congo abaho batayakwa mu Rwanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 July 2017 saa 05:16
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge ya Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ariyo Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe, binubira gufatwa nabi ku mupaka wa Kabuhanga iyo bagiye mu gihugu cy’abaturanyi nyamara abacyo bo bakisanga iyo baje mu Rwanda.

Imipaka mito yagiye ishyirwaho mu koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage bahana imbibi ku mpande z’ibihugu, bakoresheje indangamuntu ariko abo ku ruhande rw’u Rwanda ntibishimira uko bafatwa muri Congo iyo binjiyeyo.

Aba baturage bavuga ko bakwa amafaranga ku Biro by’abinjira n’abasohoka cyangwa n’undi ubonetse wese utanambaye imyenda y’akazi.

Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE witwa Migarasi Erasto, utuye mu murenge wa Bugeshi, yavuze ko bibabaje kubona umuturanyi aza iwawe ukamwishyuza mu gihe bo baza mu Rwanda bafite umutekano usesuye , bisanga ntacyo batswe.

Yagize ati “Ni ikibazo kuko iyo ugezeyo utanga amafaranga 100 kuri Biro by’abinjira n’abasohoka kuko winjiye muri Congo wagera mu isoko bakagusoresha, wataha ugeze ku mupaka ushaka kwambuka bagasuka hasi ibyo wahashye bakareba uko bingana nabwo bakakwaka andi mafaranga kandi yose nta gitansi uhabwa mu gihe iyo bo baje ntacyo basabwa, turasaba ko ubuyobozi butuvuganira kuko biratubangamiye.”

Mugenzi we Nyirajyambere Venantie we yavuze ko bibangamye kuba bajya kurema isoko bakishyuzwa kwinjira muri Congo n’andi mafaranga bagenda bakwa mu nzira.
Ati “Ubundi tuba tugiye kurema isoko aho duhaha ubugari, ibijumba, ibishyimbo, amasaka ariko tubangamiwe n’ukuntu twakwa amafaranga adasobanutse muri Congo iyo winjiye utanga 100 Frw utarifite ntiwakwinjira, wasohoka mu isoko akureba ku isura akakumenya ko uri Umunyarwanda akakwaka amafaranga, wataha gusohoka muri Congo ufite umuzigo nabwo bakakwaka andi mafarangamu gihe bo iyo baje hano ntacyo bakwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko icyo kibazo abaturage bavuga koko kiriho, kikaba cyaragejejwe ku bashinzwe abinjira n’abasohoka.

Yagize “Icyo kibazo cy’amafaranga abaturage bakwa turakizi kandi si igitangaza kuko ibyo muri Congo ni akavuyo, gusa twavuganye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bazavugishe bagenzi babo, nkasaba abaturage kuzajya birinda kugenda umuntu ari umwe.’’

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Butera Yves,ntiyifuje kugira byinshi avuga kuri icyo kibazo ariko avuga ko iyo hari ibitagenda neza biganirwa ku mpande zombi.

Yagize ati “Ubundi umupaka uwo ariwo wose habaho inzego za leta ku mpande zombi tugira imikoranire, kenshi usanga ari iyo kugira ngo ifashe abaturage bakoresha umupaka. Iyo havutse ikibazo runaka kiraganirwa ku mpande zombi kugira ngo hashakwe umuti .”

ABaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bari mu nama n'ubuyobozi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages