Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, yavuze ko iki kirombe cyari cyarafunzwe, aba baguyemo bari baturutse mu Murenge wa Nyakiriba.
Yagize ati ’’Mu kirombe haguyemo batatu, umwe w’umudamu yitaba Imana naho abagore babiri aribo Icyimanizanye Rachel na Ntamakiriro Jacqueline bajyanywe ku bitaro bya Gisenyi. Iki kirombe twari twaragihagaritse twarateyemo n’ibiti by’inturusu ariko abaturage b’Umurenge wa Nyakiriba bajyaga biyiba mu rukerera bakajya gukuramo itaka kuko kibegereye.
Yakomeje avuga ko uko kujyamo biyibye bacukuraga nabi itaka ryo kujya guhoma mu nzu, ikirombe kirabagwira .umudamu w’imyaka 43 witwa Nyiransabimana Liberata ahita yitaba Imana.
Abaturage bongeye kwibutswa ko batagomba gusubira muri icyo kirombe, Umurenge wanavuze ko wanahashyize uburinzi, uzafatirwamo akazabihanirwa.
Uwajeneza yavuze ko nyir’ikirombe yahise ahunga ubu akaba agishakishwa.
Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara akajagari mu bacukura ibitaka cyangwa amabuye y’agaciro, bigatuma ibirombe bibagwira; ku wa 18 Ukuboza 2017 bwo abantu batatu bitabye Imana baguye mu kirombe gicukurwamo gasegereti mu Murenge wa Nyamyumba.





Ibitekerezo 0