Abacuruzi basanzwe bambuka uyu mupaka bakomeje kwemererwa kuwukoresha nta kibazo, ariko abaturage basanzwe bakajya babanza gusabwa kwerekana icyangombwa cya ‘Permis de Sejour’, abatagifite bagasabwa kwishyura ibihumbi 30 Frw.
Abangiwe kwambuka bavuga bagowe n’amafaranga baciwe y’icyangombwa, basaba ko imipaka yafungurwa nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.
Niyitegeka Samuel yagize ati “Batwangiye kwinjira kandi twari twaje tuzi ko bafunguye imipaka yose kimwe, gusa twatunguwe n’uko hano barimo kutwaka icyangombwa kitwemerera kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Tuyisenge Innocent yagize ati “Nageze hano Saa tatu kugeza Saa munani ntibari bakanyemerera kwambuka kwambuka. Nzagaruka hano ari uko ibintu byose byasubiye ku murongo.”
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye na RBA yavuze ko ibi bibazo biri guterwa n’impamvu ziganjemo izitari guterwa n’u Rwanda nkaho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bari gusabwa kwerekana passport cyangwa Laissez-Passez mu gihe mbere bakoreshaga Jetton.
Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kuba hasubukurwa ikoreshwa rya Jetton ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC kigomba kubanza kugenzurwa n’impande zombi, gusa yemeza ko u Rwanda rwo rwamaze gusaba ko byasubukurwa.
Ati “Jetton ubundi ni ibintu byumvikanwaho, ni ukuvuga ngo umuntu azanye agapupuro gasanzwe kabanza kumvikanwaho hagati y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, kubera ko ako gapapuro kameze gutyo ntabwo kaba gafite umutekano 100%, ntabwo ari nka passport ushobora kugenzura mu buryo bw’ikoranabuhanga, gukoresha Jetton rero bisaba ko ibihugu byombi biba bibyumvikanaho, rero ibyo bigomba kuganirwaho n’inzego zibishinzwe.”
Yakomeje agira ati “Ku ruhande rwa Congo tumaze igihe tubisaba ariko kugeza ubu baracyakoresha Laissez-passer na Visa na passport ariko twari twarabisabye no mu rugendo twakoze mu gihe cyashize twari twasabye ko bazemera ko izo jetton zemerwa kuko nizo zikoreshwa kenshi, nizo abaturage bambuka nka gatatu ku munsi bakoresha, rero ntabwo wajya gusaba visa buri munsi uko agiye kwambuka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!