00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abaturage mu kababaro ko kubura amahitamo bakavoma ibiziba bya Sebeya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 August 2017 saa 07:10
Yasuwe :

Nubwo ubuyobozi buvuga ko amazi meza yageze ku baturage, hari abo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu bakinywa ibiziba by’umugezi wa Sebeya, bakanayakoresha mu ngo.

Nyiramana Daforoza, umwe mu baturage twasanze kuri uyu mugezi mu Kagari ka Terimbere, yabwiye IGIHE ko nubwo ari amazi yanduye, bayakoresha bya mbuze uko ngira.

Yagize ati ”Hari igihe ujya kuvoma ukagera ku marobine ane usanga amazi yagiye noneho ugashakisha ukayabura ugahitamo ko wavoma Sebeya wagera mu rugo ukayateka mikorobe zigapfa ukinywera.”

Urete uyu uvuga ko bayateka, twasanze uwitwa Mutamuriza Cecile ayanywereye aho, akavuga ko yayamenyereye.

Yagize ati”Njyewe Sebeya ntacyo yatwara nayinyoye kuva nkivuka, ubuse urabona hari icyo mbaye, nta nzoka mpfite ndayanyoye.”

Undi muturage witwa Habimana Claver yavuze ko muri Terimbere amazi yahageze ariko bafite ikibazo cy’uko ivomo rusange ritagira amazi amasaha yose

Yagize ati “Ubu ushobora kujyayo ntumusangeyo, mbese kuvoma ni ku masaha ya mugitondo kare , niyo kuri robine iyo amazi yaje abaturage barayagura, igihe yabuze bavoma Sebeya bakayitekesha, bakanayinywa ntihagire ubeshya.

Umujyama w’ubuzima muri ako gace, Ruhatana Joseph, yavuze ko hari abaturage bafite imyumvire iri hasi, bagakoresha ayo amzi mabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Tuyishime Bosco, yavzue ko aba baturage bo mu Kagari ka Terimbere nta kibazo cy’amazi bafite, kuba bakoresha Sebeya ni akamenyero kabo.

Ati “Nta mpavu n’ imwe mu Kagari ka Terimbere hashobora kubaho ikibazo cy’amazi, gukoresha Sebeya ni akamenyero kabo ko kuyikoresha ariko amazi yo barayafite.”

Ku kuba hari ivomo abaturage bahawe bakaba batabona amazi, Tuyishime avuga ko icyo ari bwo akicyumva agiye kubikurikirana.

Ati ’’Niba batabona amazi ku ivomo bigatuma bakoresha Sebeya byaba ari serivise mbi turaza kuvugana na Aquavirunga ishinzwe ivomo biraza gukemuka.”

Akarere ka rubavu gafite ikibazo cy’amazi make by’umwihariko mu mirenge ituriye Sebeya hakunze kugaragara ikibazo cy’abaturage bakoresha amazi yayo mabi.

Umubyeyi ari kuvoma amazi ya Sebeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages