00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abayobozi b’akarere ntibumvikana ku igurishwa ry’Isoko rya Gisenyi

Yanditswe na

Patrick Maisha

Kuya 1 March 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Abajyenama bo mu Karere ka Rubavu batunguwe no kugezwaho raporo y’uko nyobozi yagurishije Isoko rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 325.

Ukutishimira igurishwa ry’iri soko byatangajwe mu Nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize.

Hashize imyaka isaga itatu iri soko rya kijyambere ritangiye kubakwa Mujyi wa Gisenyi kugeza nuyu munsi rikaba ryari ritaruzura kubera amikoro yabaye make kuko ryubakwaga n’Akarere ka Rubavu, hafatwa umwanzuro wo kurigurisha.

Ubwo Inama Njyanama yateranaga basabye raporo yuko isoko ryagurishijwe nk’uko abayibize babyumvaga bivugwa hanze batarabimenyeshwa.

Iyubakwa ry'Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi rivugwamo amanyanga n'amananiza menshi

Abajyenama batunguwe no kumva ko komite nyobozi yagurishije iri soko bakongeza rwiyemezamirimo n’ahari harateganyirijwe kwubaka gare.

Babaza Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Buntu Ezechiel n’ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari R Rachel, nta kintu bongeyeho bavuga ko hose hagurishijwe n’amasezerano akaba yarasinywe n’ihererekanyabubasha rigakorwa.

Abajyanama batangiye kubaza ibibazo bitandukanye biratinda, ni bwo hafashwe umwanzuro ko komisiyo ishinzwe ubukungu igomba gukurikirana icyo kibazo ikazageza raporo ku Nama Njyanama izaterana ubutaha.

Bivugwa kandi ko abacuruzi bo mu Mujyi wa Gisenyi bibumbiye muri koperative yitwa CAMER bashatse kugura iri bacibwa miliyari zirenga eshatu kandi rwiyemezamirimo we yaraciwe miliyari imwe.

Umwe mu bajyenama bari muri iyo komisiyo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu igurishwa ry’iri soko harimo amanyanga menshi kuko hakozwe amasezerano nta mafaranga rwiyemezamirimo yatanze ahubwo akongezwa n’ubutaka buriho isoko rishaje bwari buteguriwe kubakwamo gare .

Ahari uruziga ni ahavugwa ko hongejwe rwiyemezamirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages