Ukutishimira igurishwa ry’iri soko byatangajwe mu Nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize.
Hashize imyaka isaga itatu iri soko rya kijyambere ritangiye kubakwa Mujyi wa Gisenyi kugeza nuyu munsi rikaba ryari ritaruzura kubera amikoro yabaye make kuko ryubakwaga n’Akarere ka Rubavu, hafatwa umwanzuro wo kurigurisha.
Ubwo Inama Njyanama yateranaga basabye raporo yuko isoko ryagurishijwe nk’uko abayibize babyumvaga bivugwa hanze batarabimenyeshwa.
Abajyenama batunguwe no kumva ko komite nyobozi yagurishije iri soko bakongeza rwiyemezamirimo n’ahari harateganyirijwe kwubaka gare.
Babaza Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Buntu Ezechiel n’ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari R Rachel, nta kintu bongeyeho bavuga ko hose hagurishijwe n’amasezerano akaba yarasinywe n’ihererekanyabubasha rigakorwa.
Abajyanama batangiye kubaza ibibazo bitandukanye biratinda, ni bwo hafashwe umwanzuro ko komisiyo ishinzwe ubukungu igomba gukurikirana icyo kibazo ikazageza raporo ku Nama Njyanama izaterana ubutaha.
Bivugwa kandi ko abacuruzi bo mu Mujyi wa Gisenyi bibumbiye muri koperative yitwa CAMER bashatse kugura iri bacibwa miliyari zirenga eshatu kandi rwiyemezamirimo we yaraciwe miliyari imwe.
Umwe mu bajyenama bari muri iyo komisiyo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu igurishwa ry’iri soko harimo amanyanga menshi kuko hakozwe amasezerano nta mafaranga rwiyemezamirimo yatanze ahubwo akongezwa n’ubutaka buriho isoko rishaje bwari buteguriwe kubakwamo gare .



















TANGA IGITEKEREZO