Iyo utembereye mu bice by’ubuhinzi muri aka gace usanga inka mu masambu zahirirwa ibigori bibura amezi nk’abiri ngo byere, wabaza ababihinze bakavuga ko bahitamo kubiha aborozi kuko abajura batatuma babisarura.

Uwitwa Ndagije Jean Bosco yagize ati “ Icyo cyemezo kiragoye ko tuzacyubahiriza kuko natwe ntitugurisha ibigori bimaze guheka twishimye, tuba tubitanguranwa n’abajura, icyo cyemezo twazacyubahiriza ari uko ubuyobozi butweretse icyo buzakora ngo tureke kwibwa”.

Yunzemo ati “ Niba ntawe uhinga ngo asarure ibyo yaruhiye bikaribwa n’abandi, ni cyo ubuyobozi bwakagombye kwitaho kurusha kuvuga ko buzadufatira ibihano”.

Ikibazo cyo kwiba imyaka, gutobora amazu, gukubita no gukomeretsa mu ijoro bikunze kwinubirwa n’abaturage bo muri aka gace, ubuyobozi bukavuga ko bugenda bushyiraho ingamba nk’amarondo n’ibindi.

Musanabera Clementine wo mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe we yemeza ko ubuyobozi bwarangariye ikibazo cy’abajura, bityo ko ntawamubuza kugurisha imyaka ye.

Ati “ Ubwo se barumva ibyo byashoboka? Mpinge, nshore amafaranga yanjye mu bigori, ntegereze abajura baze babyibe aho kubigurisha aborozi, ibyo ntibishoboka kuko inshuro batwibye turazizi. Ibihombo twahuye na byo ntawuturusha kubimenya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique, yavuze ko abaturage bazafatwa bagurisha imyaka itarera bazafatirwa ibihano bikomeye kuko mu byo bahinga Leta iba yashoyemo amafaranga ya ‘nkunganire’.

Yagize ati “ Bagomba kubyumva kuko Rubavu, Nyabihu na Musanze ni uturere dufatwa nk’ikigega cy’igihugu, igihe umuturage ahinze imyaka igahabwa amatungo biteza inzara kuko Leta iba yanashyizemo amafaranga yayo muri gahunda ya nkunganire”.

Uyu muyobozi avuga ko bashyizeho ingamba zo gukorana n’inzego zitandukanye z’umutekano mu guhashya iki kibazo cy’abajura, akizeza ko bazakomeza kukiganiraho n’izindi nzego.

Umwe mu bashumba bo muri Nyakiriba  atemera inka ibigori
Umwe mu bashumba bo muri Nyakiriba atemera inka ibigori