Uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Rugerero, imirimo yo kuwubaka ikaba yarahagaze mu Ukwakira umwaka ushize; kugeza n’ubu abawubatse ngo ntibigeze bahembwa.

Rwandinze Michel wari ushinzwe abakozi yemeza ko amadeni babereyemo abaturage arenga miliyoni eshanu habariwemo n’amafaranga babereyemo abacuruzi batanze ibikoresho byo kubakisha.

Yagize ati “ Muri rusange abakozi bose bafitiwe ideni rya miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na bitandatu(5.336.000 Frw) bamwe mu bakozi abana babo babuze uko bajya ku ishuri na rwiyemezamirimo wadukoreshaga twaramubuze kuri telefoni. Ni ikibazo gikomeye kugeza ubu ntitwamenya ngo kizakemuka ryari kuko Akarere na ko kaduhoza ku cyizere.”

Augustin Niyonsaba, Umuzamu urinda izi nzu avuga ko amaze amezi 10 adahembwa mu gihe azikurikirana amanywa n’ijoro.

Yagize ati “Ubu maze amezi icumi nirirwa ndinze izi nzu ku manywa nkanaharara ariko nta n’igiceri barampa. Abayobozi na bo iyo baje batubwira ko bagiye kubwira rwiyemezamirimo ngo atwishyure ariko nta gikorwa, amaso yaheze mu kirere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain avuga bumvikanye na rwiyemezamirimo wubakishije uyu mudugudu ko agomba kubanza kugaragaza ko yishyuye abakozi na we akabona kwishyurwa.

Yagize ati “ Rwiyemezamirimo yakagombye kuba yarishyuye abakozi kubera ko mu masezerano tugirana na we avuga ko azakora inyemezabwishyu akayizanira Akarere afite icyemezo cy’umuyobozi w’Umurenge ko nta kibazo afitanye n’abakozi yakoresheje. Twaravuganye atwemerera ko agiye kwishyura abakozi yakoresheje natwe tukamwishyura amafaranga ye.”

Twagerageje kuvugana na Murenzi Pascal wubatse uyu mudugudu, ariko telefoni ye ntiyaboneka ubwo iyi nkuru yakorwaga.

Ba rwiyemezamirimo bakunze gushinja akarere kubishyura nabi bigatuma bitwa abambuzi ku bakozi bakoresheje nk’uko byagaragajwe mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye tariki 10 Ukwakira 2016.

Abubatse Umudugudu w'Akarere bari mu gihirahiro nyuma yo gutegereza amafaranga bakoreye bagaheba
Abubatse Umudugudu w'Akarere bari mu gihirahiro nyuma yo gutegereza amafaranga bakoreye bagaheba
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko bwemeranyijwe na rwiyemezamirimon wubakishije uyu mudugudu guhemba abakozi na we akabona guhembwa
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko bwemeranyijwe na rwiyemezamirimon wubakishije uyu mudugudu guhemba abakozi na we akabona guhembwa