00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Agace kiswe ’Byahi’ katangiye kwiyuburura

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 9 December 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Umuntu wese uzi Umujyi wa Rubavu, azi agace kitwa ’Byahi’ gaherereye mu Murenge wa Rubavu; gafite amateka mabi y’ubujura, uburaya, umwanda ndetse n’urugomo.

Ntibisaba ibisobanuro byimbitse kuko ijambo ’ibyahi’ ryumvikana, kuba agace kakwitwa gatyo, bivuze ko karangwaga n’umwanda.

Umuntu uheruka muri aka gace mu myaka nk’itanu ishize, ahageze uyu munsi ashobora kwikanga ko yayobye kuko ahari umuhanda w’igitaka, ivumbi ryabaga ryuzuye ku nzu zihegereye, ubu harimo kaburimbo.

Inzu zitajyanye n’igihe zasimbuwe n’izigeretse ndetse n’izo benshi bakunze kwita RCD kuko mu myaka yashize zabaga mu mujyi wa Goma kurusha I Rubavu.

Mu guca burundu umwanda mu Murenge wa Rubavu, batangije gahunda yiswe ’isaha y’isuku’ iba buri wa mbere no ku wa Kane buri cyumweru, itandukanye n’umuganda usanzwe kuko buri muturage asabwa gukora isuku agace atuyemo, bikarangira Umurenge wose ukozwemo isuku.

Akarere ka Rubavu kabonye iyi gahunda itanga umusaruro, gategeka imirenge yose kuyikoresha, Intara y’Uburengerazuba na yo irayishima itegeka Uturere twose kuyikurikiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise avuga ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro ndetse ngo ntibakora isuku gusa ahubwo banatera ibiti by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya igwingira kandi babungabunga ibidukikije, banarimbisha umujyi wa Rubavu, ufatwa nk’uw’ubukerarugendo.

Ati" Ni gahunda twatangije dukorera hamwe n’abaturage, buri wa mbere no ku wa Kane kuva saa moya kugeza saa mbili za mu gitondo, ni gahunda itanga umusaruro kuko nk’agace ka ’Byahi’ kabagamo umwanda ubu gasa neza buri wese arabibona, impinduka z’imyumvire mu baturage ziragaragara.”

Agasanteri ka Byahi kakunze kugaragamo ubujura aho wasangaga abiba ibikoresho mu ngo nka televiziyo, radiyo, intebe n’ibindi ho byagurishirizwaga, ku buryo bamwe mu bibwaga, aho kujya gutanga ibirego mu nzego zibishinzwe, bajyaga mu Byahi, bafite icyizere ko ari ho ibyibano byose bigurishirizwa, Kandi Koko hakaba ababihasanga abandi bakabibura.

Umusaza Abdallah Ndikumana w’imyaka 67, wavukiye mu Byahi avuga ko hahindutse cyane ndetse ko uhaheruka mu myaka yashize ahageze ubu atapfa kuhamenya.

Ati" Mbona izina Byahi ryakagombye guhinduka kuko ryahiswe kubera uko hasaga, bahafataga nk’ikimoteri cy’umujyi wa Gisenyi, nk’ahantu hatura za mayibobo gusa, none ubu hafite isuku, imihanda myiza; nzi neza ko abahavukiye bakajya mu mahanga bagarutse batapfa kuhamenya."

Byahi, ni agasanteri kitaruye gato umujyi wa Gisenyi, bivugwa ko impamvu kagiye karangwamo ibi bikorwa byose ari uko ababaga bimuwe mu mujyi wa Gisenyi kubera impamvu zitandukanye zirimo nk’ubushobozi buke bwo kubaka inyubako zibereye umujyi, abimurwaga n’ibikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro bose ari ho bajyaga gutura.

Ibikorwaremezo birambye byubatswe mu gace kiswe 'Byahi'
Ibikorwa by'isuku bikorwa inshuro ebyiri mu cyumweru byatumye 'Byahi' isigaye irangwa n'isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages