Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2020, nibwo abantu 10 bafatiwe mu cyuho bari kubaga inka y’umuturage Ngoga Jazz yari yibwe.
Ngoga utuye mu Murenge wa Gisenyi akorera ubworozi mu wa Rubavu ari naho inka ye yabaga.
Abafashwe bibye iyo nka basanzwe mu Mudugudu wa Hanika, mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe. Batawe muri yombi bigizwemo uruhare n'inzego z'ibanze, inkeragutabara na DASSO.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Hertier, yasabye abaturage kurushaho kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Nibyo koko mu Murenge wa Cyanzarwe hafatiwe abantu babaze inka yibwe mu Murenge wa Rubavu, kubera ko abaturage bacu bakora irondo ku buryo bushimishije, batabajwe mu masaha ya saa Cyenda ko hari inka yibwe baratangatanga hose. Mu rukerera nibwo umuturage yatanze amakuru ko hari ahantu abonye babagiye inka mu rutoki hafi naho uwo muturage yororera, habayeho gusaka inzu zihaturiye zose maze inyama tuzifatira mu rugo rumwe.”
Mu batawe muri yombi harimo n’umushumba w’izo nka ndetse ni we wayigurishije, aranayibaga.
Ku ikubitiro hafashwe abantu 10 barimo batandatu bo mu Murenge wa Cyanzarwe, bane bo mu wa Rubavu mu gihe abandi babiri bashakishwaga.
Kazendebe yagiriye abaturage inama yo kurushaho kororera inka mu bikumba, kuko byagabanyije ubujura bw’inka bakagira n’abashumba bizeye bazi n’aho bakomoka.
Ngoga wari wibwe inka yashimye abaturage bamufashije kubona amakuru y’irengero ryayo.
Yagize ati ‘‘Nabimenye nijoro saa Munani, ndashima abaturage kubera uko bantabaye bakurikiranye aho yagiye inyura birangira abakekwa bafashwe. Ndasaba ko narenganurwa kuko inka ifite agaciro ka miliyoni 1 n'ibihumbi 200 kandi yendaga kubyara.’’
Abafashwe biyemereye ko aribo bamaze iminsi biba inka zirimo n’ikimasa cya Ngizwenimana Jean Jacques cyabuze mu cyumweru gishize, nacyo ngo bakaba barakiriye.







Ibitekerezo 0