Byavuzwe ubwo abatuye muri uyu murenge wa Cyanzarwe bashyikirizaga inkunga yiganjemo ibiribwa abaturanyi babo birukanwe muri Tanzania hamwe n’abasigajwe inyuma n’amateka,mu minsi mikuru isoza umwaka.
Ibi biribwa bahawe byiganjemo ibirayi(kuko ari byo bikunze kwera muri aka gace) byakusanijwe n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwita kuri bagenzi babo babayeho nabi kubera kutagira amasambu.
Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko yishimiye iyi nkunga, ariko ko ikibazo ahanini bafite kinabatera inzara ari ukutagira amasambu bahinga, ko mu gihe cyaba gikemutse na bo bakwikorera ari na byo byabafasha kurwanya inzara bafite muri iki gihe.
Ati “ Ni byo bagize neza aba baturanyi bacu kuba baduhaye ibyo kurya muri iyi minsi mikuru, ariko aho guha umuntu ifi byaba byiza umwigishije kuyiroba.”
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Fufuka Gakuru Benoit yabamaze impungenge, avuga ko mu ntangiriro za Mutarama 2017 aba baturage bazahabwa amasambu.
Yagize ati “Ku bufatanye n’Akarere, mu ntangiriro za Mutarama 2017, tuzajya kubapimira amasambu mu kibaya cya Rebero ahantu bazahinga, uwo mwanzuro warangije kwemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere, gusa ntabwo ingano y’amasambu bazahabwa iremeranywaho.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo guha aba baturage ibiribwa cyatekerejwe n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe; ati “ Akarere karabaremeye, ariko nyuma abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe, na bo baravuga bati ‘tugomba guha ubunani aba bavandimwe bacu, tugasangira na bo’”
Imiryango 52 ni yo yahawe iyi nkunga, igizwe n’iy’abirukanwe muri Tanzania 24 n’abakuwe mu manegeka 28.







Ibitekerezo 0