Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano idasanzwe nyuma yaho abantu batatu barohamiye muri iki kiyaga bose bagapfa.
Yagize ati ”Twamaze gushyiraho inzobere mu byo koga no kurohora abantu zihoraho kugira ngo zizajye zidufasha mu gutabara byihuse abarohamye bataravamo umwuka, niyo mpamvu mu minsi mike aribwo tuzongera gufungura ikiyaga tumaze kunoza imikorere n’imikoranire yabo n’akarere.”
Yakomeje avuga ko abenshi barohama ari abogera mu mazi aherereye mu buvumo bwo munsi y’iki kiyaga, kandi aho bakunze kurohamira ahenshi harazwi, abandi barohama muri iki kiyaga ni abaturage batazi koga bagapfa kujyamo bigana abandi.
Ati “Tuzagerageza gufatanya ni ryo tsinda kuzajya ribanza kugenzura no kubaza abagiye koga aho bavuye ndetse niba ari n’abana bagomba kuzajya bazana n’ababaherekeje kuko hari nabo polisi irohora aho bakomoka hakabura.”
Mu kiyaga cya Kivu usanga hogeramo abantu benshi ku munsi ariko ubu aberekezwayo bakumirwa n’inzego z’umutekano.
Ruberinka Eugide twasanze asubijweyo na DASSO yaje koga yagize ati ”Izi ngamba akarere kafashe ni nziza ariko ntibyari ngombwa ko badufungira ikiyaga iyo minsi yose.”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafatiwe ahakoreshwa n’abaturage muri rusange “public beach” cyangwa, ariko ahishyurwa amafaranga “private beach” nko ku mahoteli n’ahandi hakodeshwa hazakomeza gukora.



















TANGA IGITEKEREZO