Ikibazo cy’ababyeyi baburaga aho basiga abana cyari kimaze igihe cyaraburiwe igisubizo.
Ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasuraga aba bana basigaraga ku mupaka muto uhuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagiye gushyirwaho irerero ryabo kugira ngo ababyeyi bajye babasiga ahantu hazwi ndetse bitabweho ku buryo bukwiye.
Amarerero arindwi agenewe aba bana yatangiye kubakwa muri aka Karere, atanu akaba ari yo amaze kuzura ku bufatanye n’Umuryango Uyisenga Nimanzi. Igikorwa cyo kuyamurika cyahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika, ku wa 16 Kamena 2017.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Cyanzanwe bishimiye ko nta mwana ugisigara ateragira mu gihe umubyeyi we yagiye gushaka akazi ahubwo bitabwaho ubuzima bwabo bukabungabungwa.
Nyiramvukiyehe Clementine yagize ati “Abana birirwaga mu muhanda nta suku ariko ubu bafite aho birirwa; ntitukibasiga ku mupaka tugiye muri Congo. Ubu nshimishwa n’uko umwana wanjye afite aho yirirwa kandi ari kwiga.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango Uyisenga Nimanzi, Uwitonze Chaste, yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kurerera igihugu barwanya ibibazo byakundaga gutuma umwana n’umurera badindira mu myigire.
Yagize ati "Muri aka karere twahubatse amarerero agera kuri arindwi mu rwego rwo kunganira igihugu, kugira ngo umwana yige areke kujyana n’ababyeyi cyangwa gusigara ku mupaka.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ko amarerero yubatswe ari umusanzu ukomeye haba ku bana, ababyeyi, akarere n’igihugu muri rusange.
Ati “ Twari duhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana basigwaga ku mupaka ariko kiri gukemuka, ikindi ababyeyi bakundaga kubura uko banoza umurimo wabo kubera gukora bahetse ariko inshingano zaroroshye, bagiye gukora neza umurimo wabo unoge."
Akomeza avuga ko kuba amarerero ari ingirakamaro azatuma ikibazo cy’abana batangiraga amashuri abanza batanyuze mu mashuri y’incuke gicika anasaba ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zabo zo kurera.



















TANGA IGITEKEREZO