00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amarira y’ibyishimo kuri Uwamahoro wongeye guhura n’umuryango we nyuma y’imyaka 28

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 April 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Uwamahoro Angelique nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina n’abavandimwe be barindwi batandukanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri wese akaba yari azi ko abe bishwe.

Uyu mubyeyi w’imyaka 33 avuka mu Karere ka Rulindo mu yahoze ari Komine Mugambazi.

Muri Mata 1994, ntiyabanaga n’ababyeyi be kuko yari kwa Sekuru hanyuma baza kubica ku bw’amahirwe umugiraneza amukura mu mirambo amujyana iwe ndetse anamuhungana muri Zaïre.

Yaje kumuha izina rya Uwamahoro Angelique.

Nk’uko abitangaza, inkambi zisenywa mu 1996 yatashye wenyine kuko uwamuhunganye yapfiriyeyo ku bw’amahirwe abona umuryango umwakira ari nabo bamureze agakura kugeza ashatse akaba ari nabo yafataga nk’ababyeyi be kuko ni nabo yandikishije mu byangombwa.

Se wa Uwamahoro, Umuganwa Epimaque, yavuze ko yari aziko umwana we yapfuye ariko nyuma yo kumubona atanga ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, hari ibimenyetso yavuze bimwemeza ko ari uwe, ahitamo kujya kumushaka.

Ati “Ndishimye cyane. Uyu mwana ni we mfura yanjye. Twari twaramubuze kuko muri Jenoside yabaga kwa sekuru barabica bose.”

“Twari twaremeje ko yapfuye, batubwiye ko yarokotse akajya muri Zaïre tubura amakuru dukeka ko ariho yaguye, ndamubonye mpita mumenya kubera umwotso yari afite ku gahanga.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko bumvishe ikiganiro yakoze ku Isimbi TV, akavugamo amazina ya sekuru, murumuna we na nyirasenge, byatumye batazuyaza baramushaka.

Mukamurisa Liberathe ubyara Uwamahoro, yavuze ko amuheruka afite imyaka itandatu ariko ashimira umuryango wamureze muri iyi myaka ishize.

Ati “Babimbwira sinabyemeraga kuko namusigiye nyirakuru afite imyaka itandatu twimukira kure. Nongeye kumubona ubu mbonye ariwe. Ni ishimwe ku Mana, nshimira abantu bamwakiriye, bakamukuza najyaga murota mu nzozi ariko nabyo byaje gushira, ubu ni ibitangaza mu muryango wacu.”

Uwamahoro yavuze ko yishimiye kubonana n’ababyeyi be, ashimira abamureze kuko bubahirije inshingano za kibyeyi.

Ati “Ndanezerewe cyane kandi byantunguye sinabona icyo mvuga nyuma yo guhura na papa na mama, masenge na basaza banjye. Nta cyizere nari mfite.”

“Nagiye mu itangazamakuri ari ukugerageza amahirwe nk’uko abandi bajya babikora, numvaga nzabona amakuru ko batakiriho mvuganye nabo mpita mbyiyumvamo, ndashimira umuryango wandeze nabo ni ababyeyi banjye bamfashe neza bampaye byose

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bagiye kugirana imikoranire n’itangazamkuru kugira ngo n’abandi baturage batazi inkomoko yabo bafashwe.

Ati “Iyi ni inkuru ishimishije ku muryango nyarwanda, hano mu karere abana bafite ibi bibazo barahari ariko ubu nibwo bwa mbere tubonye aho umwana abonye umuryango nyuma y’imyaka 28.”

“Bigiye kudutera imbaraga kugira ngo dushishikarize abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya banyuzamo bakegera aba bana bafite ibibazo ubuyobozi bw’akarere buzajya bubafasha kubegera buhoro buhoro amateka yajya ahinduka’’.

Uwamahoro wabonye ababyeyi, ubu afite abana babiri gusa yatandukanye n’umugabo.

Ibyishimo byabasaze maze baraturika bararira
Bahoberanye amarira arabasaga
Uwamahoro yongeye guhoberana na Se nyuma y'imyaka 28
Byari ibyishimo ku muntu wese witabiriye ibi birori
Meya wa Rulindo ahoberana na Uwamahoro wongeye kubona umuryango we
Ababyeyi babonye abuzukuru...abana babiri Uwamahoro afite
Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith na Kambogo Ildephonse wa Rubavu bari bitabiriye uyu muhango
Uwamahoro yishimiye kongera kubona umuryango we dore ko hari hashize igihe aziko abe bose bapfuye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages