00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ba Malayika Murinzi barasaba koroherezwa kwandikisha abana barera

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 May 2017 saa 08:18
Yasuwe :

Ababyeyi b’impuhwe bo mu Karere ka Rubavu bazwi ku izina rya Malaika Murinzi bahisemo kurera abana ababa baratawe n’ababyeyi babo, nta gihembo kindi bategeje, bagaragaje ko bakigorwa no kubandikisha mu bitabo by’irangamimirere, basaba koroherezwa.

Kwandikisha aba bana ni uburyo bwabahesha uburenganzira kimwe n’abandi bo mu miryango ibarera.

Pasiteri Ndorimana Emmanuel avuga ko bibabaza cyane kubona urera umwana aziko uri se hanyuma wajyana n’umuryango agasigara kuko atakwanditseho.

Aragira ati “Birambabaza kubona iyo njyanye n’umuryango wanjye wose mu kiruhuko muri Kenya, umwana ndera kuva ari uruhinja nta wundi mubyeyi azi agasigara mu rugo wenyine kubera ko nta pasiporo yabona kuko atanyanditseho; badufashe batworehereze kuko ni uburenganzira bw’abana.’’

Akomeza avuga ko umwana yanditswe mu irangamimerere byamufasha akagira uburenganzira mu izungura nk’abandi bana bose no kujya mu bwishingizi bw’ubuvuzi kuko bibabaza abana baba babona badafatwa kimwe n’abandi.

Nyirabukara Anastasie asaba ko babafasha kubandikisha ku Mirenge kuko bizatuma umwana yisanga neza mu muryango.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace yabamaze impungenge, avuga ko uzaba agamije kwiyandikishaho umwana nk’uwe azabifashwamo ariko bigakorwa hakurikijwe amategeko.

Ati “Kwiyandikishaho umwana hari inzira binyuramo ni na byo tubakangurira nk’ubuyobozi kuba byamenyekanye ko bibagora ntibikiri ikibazo kuko turaza kubafasha, ufite iki gitekerezo twiteguye kubimufashamo kuko ni byiza ku mwana kwandikwa ku babyeyi.’’

Umuhuzabikorwa w’Umuryango ufasha ba Malayika Murinzi(Hope and Home for Children) mu karere ka Rubavu, Umubyeyi Antoinette yabakanguriye kujya basba gufashwa kwandikisha abana bakimara kubakira.

Yagize ati “Uhawe umwana ahabwa urwandiko rwerekana urwego azamureramo, mu gihe bazamarana igihe kirekire yasaba uburenganzira ushinzwe irangamimerere ku murenge byananirana tukamufasha cyangwa akiyambaza amategeko.’’

Iyi nzira ababyeyi bavuga ko ari ndende ko ahubwo ubuyobozi bwabavugira ku mirenge kuko abashinzwe irangamimerere ari bo babagora.

Bamwe muri ba Malayika Murinzi bagaraje ko bagorwa no kwandikisha abana barera
Pasiteri Ndorimana Emmanuel avuga ko bibabaza cyane kubona urera umwana aziko uri se hanyuma wajyana n’umuryango agasigara kuko atakwanditseho
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages