Uyu muyoboro wahindutse umwobo, wacukuwe ku mupaka muto wa Petite Barrière mu murenge wa Gisenyi ahubakwa umuyoboro wo kunyuzamo amazi y’imvura byagaragaraga ko ava mu Rwanda akajya muri Congo ari menshi ariko nyuma yo gucukura imirimo yahise ihagarara kandi yafunze amayira yakoreshwaga n’abaturage.
Abaturiye uyu mupaka bavuga ko baheze mu gihirahiro kuko ibikorwa byabo byahagaze, bakaba batazi n’igihe ubuyobozi buzongera gusubukura iyi mirimo.
Semucyo Vedaste avuga ko iki cyobo cyafunze ubucuruzi bigateza ibihombo, n’abafite imodoka bakaba bagorwa no kuyacyura mu rugo.
Ati “Iki cyobo cyafunze umuhanda wari nyabagendwa, ndetse kuri ubu nk’umuntu wese wari ufite ubucuruzi akora yarahombye. Turasaba ubuyobozi kuba bwakwihutisha imirimo yo kugisana kuko abafite amazu bayasorera kandi adakoreshwa n’abatunze imodoka kuzitahana mu rugo biragorana, bisaba kuzenguruka hakaba n’abaziraza mu gasozi’’.
Uwimana Clarisse ni umucuruzi uvuga ko abakiliya bagorwa no kubageraho, agasaba ubuyobozi ko cyasibwa cyangwa kikubakwa bikarangira.
Ati “Ubucuruzi bwaraduhombeye kuko abakiliya baragabanutse ugereranyije na mbere y’uko iki cyobo gicukurwa kuko cyafunze amayira. Turasaba ubuyobozi kudufasha iki cyobo kigasibwa abakiliya bakiyongera natwe tukajya dusora twishimye cyangwa se bacyubake birangire dukere nkuko twakoraga mbere’’.
Abafite amazu akodeshwa muri kiriya gice bavuga ko bahombye kuko inzu zabo zatakaje agaciro kuburyo iyakodeshwaga ibihumbi 100 Frw ubu igeze ku bihumbi Mirongo itanu nabwo kugize amahirwe akabona umukiliya.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bamaze kubona uzubaka uyu muyoboro wateje ibibazo mu baturage ku buryo mu kwezi kwa Gatanu imirimo izasubukurwa.
Ati “Twamaze kubona uzahubaka n’amasezerano yarasinywe dutegereje uzayikurikirana kugeza igihe urangiriye. Turizera ku mu ntangiriro za Gicurasi tuzahita dutangira imirimo’’.
Usibye ubucuruzi hari n’impanuka zikomeje kubera kuri iki cyobo. Bivugwa ko hari umuntu umwe wahasize ubuzima hari n’umwanda kuko abacururiza imbuto muri ako gace ari ho bamena imyanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!