00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Babiri bafungiwe gukubita umuntu mu kabari akitaba Imana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 30 September 2019 saa 09:39
Yasuwe :

Abagabo babiri bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Vuganeza Jean de Dieu wari utuye mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yavuze ko urupfu rwa Vuganeza rwaturutse ku businzi.

Ati “Hari nka saa mbiri barimo kunywa inzoga ariko nyakwigendera yari yasinze. Nyiri akabari aramusohora ngo atahe kuko n’ubundi twabategetse ko akabari tuzasanga gaha inzoga umuntu wasinze tuzagafunga.”

Yakomeje avuga ko nyiri akabari yamusohoye bageze hanze aramusunika agwa nabi akubita umutwe hasi bagenzi be baramucyura ntibamenya ko yakomeretse.

Yakomeje agira ati “Bigeze saa sita uwo bari kumwe abona arimo kuzana ifuro mu kanwa bamujyana kwa muganga apfa batarahagera’’

Yakomeje avuga ko nyiri aka kabari nyuma yo kumva ko uwo barwanye yapfuye yahise aburirwa irengero.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko ariyo ntandaro ya bene izi mpfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .