00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Babiri bafunzwe bakekwaho gukubita umukobwa bikamuviramo urupfu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 October 2017 saa 01:03
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Rubavu, yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gukubita umukobwa wicuruza bikamuviramo urupfu.

Uyu mukobwa witwa Umumararungu Christine w’imyaka 25, yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira, bucyeye bamusanga mu nzu yabagamo yapfuye.

Abakurikiranyweho kwica uyu mukobwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe umurambo we wahise ujyanwa kubitaro bya Gisenyi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Gakwaya Eulade yabitangaje.

Yagize ati “Ejo nibwo twamenye amakuru ko uyu mukobwa yapfiriye mu nzu ariko hari abantu baraye bamukubise, twahise tujyana umurambo mu bitaro bya Gisenyi naho abagabo babiri bamukubise twaraye tubafashe, iperereza rirakomeje, tukaba tunategereje ibisubizo byo kwa muganga.”

Ubugizi bwa nabi nk’ubu bwaherukaga mu Murenge wa Mudende muri Kanama uyu mwaka, ubwo hatoragurwaga umurambo w’umukobwa witwa Mutuyimana M Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba rya Mudende.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages