00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Babuze irengero ry’amafaranga bakatwa nk’imisanzu y’ubwiteganyirize

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 May 2015 saa 02:37
Yasuwe :

Abibumbiye muri KOPEDI, Koperative ikora isuku mu Karere ka Rubavu, batangaza ko batazi irengero ry’amafaranga bakatwa ku mushahara wa buri kwezi nk’umusanzu w’ubwiteganyirize, kuko ikigo cy’igihugu kibishinzwe kibabwira ko badateganyirizwa.

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko uretse kutishyurirwa ku gihe, bafite ikibazo kimaze imyaka ine cyo kutishyurirwa ubwiteganyirize bungana na 3% bakatwa ku mishahara yabo.

Abaganiriye na IGIHE batangaje ko iyi koperative ishingwa mu 2010 bemerewe kujya bahembwa amafaranga 1000 ku munsi bakoze, bakayahabwa ku kwezi havuyemo 3% y’ubwiteganyirize, yiyongera kuri 5% Akarere kemeye kubongereraho, agatangirwa buri munyamuryango mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).

Sikubwabo wo mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murambi yavuze ko RSSB muri uyu mwaka yababwiye ko batajya batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize.

Yagize ati “Twumvise batubwira ko imisanzu badukata ku mishahara batayidutangirira, tubajije ubuyobozi buratubwira ngo bazabaza uwari ushinzwe isuku mu Karere kuko ari we wari ubishinzwe.”

Abanyamuryango ba KOPEDI batangiriwe imisanzu ingana n’amezi atandatu mu myaka itanu bamaze bakurwaho 3% ku mishahara yabo, ingana nibura n’ibihumbi 25 ku kwezi kuri buri wese.

Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yemeje ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri, ko bikirimo gukurikiranwa kuko n’umukozi wari ushinzwe isuku mu Karere ka Rubavu witwa Francois Hanyurwimfura yaje gukurwa kuri uyu mirimo.

Yagize ati “Hanyurwimfura ni we wandikwaga ku nyemezabwishyu (Borderaux) za koperative, twamwandikiye tumusaba kugaragaza aho inyemezabwishyu zingana n’amafaranga ibihumbi 600 yagombaga gutangwa nk’imisanzu y’ubwiteganyirize yazishyize, turacyategereje.’’

Yongeyeho ko na bo nk’Umurenge wa Gisenyi bafite andi mafaranga y’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abanyamuryango ba KOPEDI bazabatangira babonye izo nyemezabwishyu.

Mugisha avuga ko banagowe n’ikibazo cy’abanyamuryango batagiraga nomero muri RSSB kandi bagakatwa imisanzu, icyakora ngo ubu barazihawe.

Abanyamuryango ba KOPEDI banavugako kudahemberwa igihe, bakabifata nk’uburangare bw’ubuyobozi bwanga kubasinyira vuba, Mugisha akavuga ko ibyo gukererwa guhemba babizi ariko atari bo nyirabayazana.

Yagize ati “Kudahembwa bishobora guturuka ku Karere, ariko baba batarayabona kuko iyi koperative ihembwa amafaranga yaturutse mu misoro, iyo ataraza rero bagomba gutegereza kugeza abonetse.’’

Iyi koperative yatangiye gukora mu mwaka wa 2010, iheruka gutangiwa imisanzu y’ubwiteganyirize mu kwezi kwa Kamena 2011.

Yatangiye igizwe n’abakozi 137 bagiye bagabanywa bitewe n’ubushobozi bwo kubahemba ku buryo ubu hasigayemo abayingayinga 60.

Cyprien Niyomwungeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages