00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bahangayikishijwe n’ibikorwa by’agatsiko kiyise ‘Abazimbabwe’

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 April 2017 saa 05:17
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu, baravuga ko babangamiwe n’urugomo bakorerwa n’agatsiko kiyise ‘Abazimbabwe.’

Abagize aka gatsiko ngo barangwa n’imyitwarire irimo ubugizi bwa nabi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, kwigomeka ku buyobozi no gufata abagore ku ngufu mu masaha y’umugoroba.

Umwe mu baturage IGIHE yasanze mu Kagari ka Burushya yagize ati “Ni abasore bigize intakoreka; imyaka y’abaturage barasarura, bagasoresha amafaranga. Ni ikipe ikomeye. Bahohotera abagore. Baratujujubije, ikibazo ni uko babafunga bakabarekura. Uwitwa Maniriho Jean de Dieu ejo abashinzwe umutekano baramujyanye agenda abwira umuyobozi ko aho agiye atazagwayo ko nagaruka bazahangana. Rwose badufashe bazabafunge igihe kirekire tuzabone agahenge.’’

Umukuru w’Umudugudu wa Kabuyekera Twagiramungu Jean Claude yavuze ko imyitwarire y’abagize aka gatsiko yavuze ko bayikura ku babyeyi babo bise agasozi bari batuyeho Zimbabwe.

Ati “Batuye ku gasozi kamwe bise Zimbabwe. Nta muturage usarura imyaka yaho. Bashyize iterabwoba ku buyobozi, bigeze gutema ushinzwe umutekano amara amezi atandatu mu bitaro, bafungwa umwaka umwe. Ku itariki ya 9 Mata umwe muri bo yaje gufatirwa mu kagari ka Kinigi arimo asambanya umugore ku ngufu ku manywa y’ihangu.”

Ku itariki ya 8 Mata 2017, mu masaha y’umugoroba uwitwa Bosenibamwe w’imyaka 31 y’amavuko yafashwe n’abaturage nyuma yo gushaka gutwikira umukecuru w’imyaka 70 witwa Pfabakuze Rosalie utuye mu mudugudu wa Burima, akagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse mu biganiro aherutse kugirana n’abaturage bo muri uyu murenge yasabye ubuyobozi bwa Leta n’amadini guharanira ko abaturage bagira uburere buboneye.

Yagize ati “Abo bazimbabwe bagomba kugirwa inama bakava ibuzimu bagana ibuntu; nibabananira mukabona hari umuntu basangira ugerageza kuba ari muzima mumutumeho, nibyanga no ku ngufu tuzabazana.’’

Abagize ako gatsiko bakomeje kugenda batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, abaturage bakaba basaba ko abakagize bagororwa by’intangarugero ku buryo nibagaruka mu baturage batazongera kwigomeka.

Abaturage bagaragaje ko bahangayikishijwe n'ibikorwa by'Abazimbabwe
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Munyantwari Alphonse yasabye Abazimbawe kuva ibuzimu bakajya ibuntu
Ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye kurangiza ikibazo cy'Abazimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .