00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bamaze imyaka itandatu bategereje ingurane z’imitungo y’ahanyuze umuyoboro w’amashanyarazi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 22 January 2018 saa 08:27
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bafite ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi wa Rubavu-Kanembwe-Busigari-Cyanzarwe, bavuga ko bafite impungenge z’uko amafaranga y’ingurane babariwe batazayabona kuko imyaka ikabakaba itandatu bategereje kwishyurwa.

Aba Baturage 23 bamaze imyaka igera kuri itandatu bishyuza amafaranga y’ingurane z’ibyabo byangijwe ariko ntibarayahabwa.

Nyiramuhoza yagize ati “EWASA yadutemeye ibiti mu 2012 ijyana amashanyarazi i Kanembwe, batwoherereje ‘bordereau’ yo kutwishyura mu mwaka wa 2014 tujya kuri SACCO amafaranga turayabura, twajya kuri EWASA bakatubwira kujya ku biro by’ubutaka naho badusaba ibyangombwa turabitanga. Mu 2016 ku karere batubwiye ko byagiye i Kigali na n’ubu tujyayo bakatubwira gutegereza ku makonti yacu. Imyaka itandatu irashize baranze kuyishyura.’’

Habimana Gregoire ati “Njyewe ndishyuza ibihumbi 183. Twarategereje amaso yaheze mu kirere kuko byatangiye muri 2012. Nk’umuntu wari ufite igiti cya avoka kiba kimaze kumvana mu bukene kuko yavagamo amafaranga y’umusanzu wa mituweli n’abana banjye. Ndi umupfakazi; kuva batema avoka yange abana ntibarabona mituweli.’’

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubutaka mu Karere ka Rubavu, Niyonsenga Léonard, avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi ko cyakorewe ubuvugizi kugira ngo gikemuke.

Ati “Iki kibazo twari twakigaragaje mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 tukigaragariza ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ko abaturage batari bishyurwa, turaza kwibutsa turebe ko bakwishyurwa kugira ngo iki kibazo kive mu nzira kuko kimaze igihe kirekire.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwakomeje gukurikirana ikibazo cyabo bukabizeza ko kizakemuka vuba kuko imbogamizi zabayeho zakemuwe.

Abaturage bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry'uyu muhanda bakaba batarishyurwa ingurane zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages