00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bamwe mu baturiye ikibuga cy’indege basenyewe nta nteguza

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 6 August 2015 saa 07:02
Yasuwe :

Abaturage baturiye imbago z’ikibuga cy’indege mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu barinubira kuba barasenyewe inzu nta nteguza bamwe nta n’ingurane bahawe kandi barubatse bafite ibyangombwa.

Aba bataruge basenyewe kuwa 5 Kanama 2015 abandi basabwa gukuraho ibikorwa byabo, batuye mu midugudu iri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi, ahagomba kwagurirwa ikibuga cy’indege mu Kagali ka Byahi.

Abasenyewe bavuga ko batumva impamvu basenyewe kandi ibyangombwa bibemerera kubaka barabihawe n’ubuyobozi.

Umwe yagize ati ”Ntabwo nzi impamvu yabyo kuko iyi inzu isanzwe hano bahagaritse kubaka iyi nzu ihari ndetse imaze imyaka itatu. Ikibazo cy’ikibuga cyahagurutse iyi nzu ihari kuko twubatse dufite ibyangombwa ntitwapfuye kubaka.”
Undi we yavuze ko baje bagasenya nyirurugo adahari, ndetse batarigeze bamuteguza cyangwa ngo bamuhe impapuro zo kumubuza kubaka.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko nta mutekano bafite aho batuye kuko babwiwe kuva kera ko bazimurwa, ariko bikaba bidashyirwa mu bikorwa, bityo bikabatera igihombo gikomeye kuko nta bikorwa bemerewe kuhakora.

Umuturage yagize ati ”Icya mbere turi ahantu tudafitiye uburenganzira, icya kabiri nta bubasha dufite bwo kubyaza umusaruro ibikorwa biri aha hantu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Imanizabayo Clarisse yavuze ko mu basenyewe harimo abubatse bafite ibyangombwa n’abatari babifite, bari barasabwe kubishaka ngo babone kwagura ibikorwa byabo, ariko ntibabikora ari na yo mpamvu basabwe gukuraho inyubako zabo.

Ku kibazo cy’uko abagomba kwimurwa bari mu gihirahiro, Imanizabayo yagize ati ”Mu kwezi kwa cyenda bazaza kubarurirwa kugira ngo basinyire n’amafaranga yabo bazahabwa cyane ko mu ngengo y’imari y’igihugu uyu mwaka amafaranga y’abaturage bari mu mbago z’igihugu arahari.”

Ikibazo cyabagomba kwimurwa mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege si icya vuba, kuko gihari kuva mu mwaka wa 2006, Umubare w’abagomba kwimurwa ukaba ari 860, bo mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu batuye mu kirometero n’igice (1.5 Km) uvuye ku kibuga cy’indege.

Nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa avugiye ko bazaza kubabarurira muri Nezi ngo bahabwe ingura, byatumye benshi bibaza uburyo ibyasenywe bizagenerwa agaciro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages