Abaturage bo mu kagari ka Kageshi, Umurenge wa Busasamana barashmira cyane ingabo z’u Rwanda zibafasha kwigirira icyizere ndetse ntibaterwe ubwoba n’ibyo bumva hakurya y’umupaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba baturage bashimangira ko n’ubwo baturanye n’igihugu kirimo umutrkano muke batigera bahangayikishwa n’uko hari ushobora kubahungabanyiriza umutekano kuko baba babona inzego z’umutekano hafi ari nabyo bituma bigirira icyizere.
Ibi binatuma igihe biviriye mu kazi kabo bajya ku dusozi bakitegereza ibirimo kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo cyane ko batagikangwa n’urusaku rw’amasasu.
Manishimwe Alphonse, umwe mu baturage baganiriye na IGIHE mu gihe bitegerezaga uburyo imyotsi y’aharashwe muri Congo irimo gucumba, yagize ati “Kuba turimo kumva urusaku hariya hepfo ntibivuze ko twe twagira ubwoba kuko twizeye ko turinzwe. Ingabo zacu tuba turi kumwe na zo.”
Uwitwa Abimana we, yagize ati “N’ubwo tutakwishimira ibirimo kuba ku baturanyi bacu, tunezezwa n’uko ubu twumva ko nta muntu n’umwe ushobora kubona aho amenera avuye hepfo hariya ngo aze ahungabanye umutekano mu Rwanda.”
Kimwe n’abandi baturage baturiye umupaka bagiye baganira na IGIHE, bashimangira ko iyo hakurya y’umupaka humvikanye umutekano mukeya, ingabo z’u Rwanda ziba zageze mu baturage kandi zinabahumuriza.
Uretse aba baturage bo mu kagari ka Kageshi, n’abatuye mu midugudu y’akagari ka Gacurabwenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakora imirimo yabo ntawe ufite impungenge ko ashobora guhungabanyirizwa umutekano.
Imirenge iba yegereye umupaka cyane ku buryo yumva n’urusaku rw’amasasu irimo Kageshi, Busasamana, Mudende, Cyanzarwe, Rugerero, Rubavu, n’uduce duto tw’indi mirenge bihana imbibi.



















TANGA IGITEKEREZO